
Dr Alain NDIKUMANA (Photo: archived)
Yabibwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko asobanura ivugururwa
ry’ingengo y’imari ya 2025/2026, ashimangira ko atazigera yishyura amafaranga
atateganyijwe mu masezerano ya Leta.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Burundi, Dr Alain
Ndikumana, yatangaje ko ubuyobozi bwa sosiyete FOMI ikora ifumbire mvaruganda
bukomeje kumutera iterabwoba bumusaba kwishyura Leta amafaranga arenga miliyari
57 z’amafaranga y’u Burundi (Fbu) atarateganyijwe mu masezerano, mu gihe
yasobanuriraga abasenateri ku wa 27 Ukuboza 2025 umushinga wo kuvugurura
ingengo y’imari y’igihugu ya 2025/2026.
Ibi bije bikurikirana inkuru Imihigo News yari yaratangaje ivuga
ku byo Dr Alain Ndikumana ashinja bamwe mu bayobozi bo hejuru kunyereza
umutungo wa Leta. Uyu munsi, Minisitiri avuga ko hari igitutu n’iterabwoba
akomeje gushyirwaho, ariko ko atazigera agamburuzwa mu kwemeza kwishyura
amafaranga Leta itagomba.
Minisitiri Ndikumana yasobanuriye abagize Inteko Ishinga
Amategeko ko mu kwezi k’Ukuboza 2025, Minisiteri ayoboye yakiriye inyandiko
ebyiri ziturutse kuri sosiyete FOMI, zisaba Leta kwishyura amafaranga avuga ko
angana n’agaciro k’ifumbire yarengeje ku yo yari yaremereye Leta hashingiwe ku
masezerano yari asanzwe ahari.
Iyo nyandiko ya mbere isaba Leta kwishyura miliyari 50,78 Fbu,
amafaranga FOMI ivuga ko ahwanye n’ifumbire y’inyongera yatanze mu gihembwe B
na C cy’umwaka wa 2025. Indi nyandiko yo isaba miliyari 6,83 Fbu, zivugwa ko
zishingiye ku ifumbire yatanzwe hagati y’igihembwe B cy’umwaka wa 2024
n’igihembwe A cya 2025.
Minisitiri Ndikumana yabwiye abasenateri ko ayo mafaranga yose atazayemera, kuko atigeze ateganywa mu masezerano Leta ifitanye na FOMI.
Ati:"Mumbwire namwe ko ibi bintu twabikora. None aka si
akamaramaza? Njyewe nta muntu n’umwe dupfa ikintu na kimwe. Nzize ukuri nta
kibazo, n’iterabwoba ndaribona ariko ntacyo nzaba. Icyerekezo 2060 nzakibona
neza. Mumbwire rero, aya mafaranga ava he?"
Yakomeje avuga ko u Burundi bumaze igihe burangwamo akajagari mu
micungire y’ingengo y’imari, ashimangira ko igihe kigeze ngo ibyo bikorwa
bihagarare burundu, kandi koko Minisiteri ayoboye igomba kurengera umutungo wa
Leta n’uw’abaturage.
![]() |
| Lt Gen Gervais NDIRAKOBICA perezida wa SENA (Burundi) |
Perezida wa Sena, Lt Gen Gervais Ndirakobuca, yasubije Minisitiri Ndikumana amwizeza ko abasenateri bamushyigikiye mu rugamba rwo kurwanya ruswa n’ubusahuzi bwa Leta.
Ati:"Kugira ngo sosiyete yacu ihinduke, bisaba ko hari
abemera gushyira ukuri ahabona. Abarundi ntibakunda ukuri, rimwe na rimwe
ushobora no kukuzira. Ariko ukuri nti gutinda kugasohora. Turi kumwe nawe,
urwanira umutungo wa Leta n’uw’abanyagihugu."
Sosiyete FOMI yashinzwe muri Gashyantare 2019 igamije kugabanya
ifumbire mvaruganda itumizwa mu mahanga. Yashinzwe na Adrien Ntigacika uzwi ku
izina rya Ziranotse, umwe mu baherwe bakomeye mu Burundi, ariko ibikorwa byayo
bikomeje kuvugwaho byinshi bijyanye n’imicungire n’imikoranire yayo na Leta.
Ibyatangajwe na Minisitiri Dr Alain Ndikumana byongeye gushyira ahabona ikibazo
gikomeye cy’imicungire y’imari ya Leta, n’igitutu gishobora gushyirwaho
abayobozi bagerageza gukorera mu mucyo. Mu gihe Inteko Ishinga Amategeko
imwijeje ubufasha, abasesenguzi bemeza ko uru rubanza rushobora kuba ikizamini
gikomeye ku bushake bwa Leta mu kurwanya ruswa no kurengera umutungo w’igihugu
mu cyerekezo cya 2060.
IMIHIGO NEWS


0 Comments
Imihigonews