Komisiyo ivuga ko sisiteme ya ‘Biometric Voter Verification’ ituma bidashoboka ko umuntu yatora inshuro ebyiri, mu gihe amatora ateganyijwe ku wa 15 Mutarama 2026.
Komisiyo y’Amatora ya Uganda yahakanye ibirego by’umukandida
w’opozisiyo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, wavuze ko hari abantu
bemerewe gutorera ahantu habiri hagamijwe kwiba amajwi, ivuga ko ibyo atari byo
kandi ko ikoreshwa rya sisiteme ya Biometric Voter Verification System (BVVS)
ridashobora kwemera amatora arenze imwe ku muntu umwe, mu gihe igihugu
cyitegura amatora ateganyijwe ku wa 15 Mutarama 2026.
Ibi birego bya Bobi Wine byongeye kongera impaka ku bwizerwe
bw’amatora muri Uganda, igihugu kimaze imyaka myinshi gihanganye n’ibibazo
by’icyizere hagati ya opozisiyo n’inzego zitegura amatora, by’umwihariko mu
gihe cy’amatora ya perezida.
Umukandida w’opozisiyo Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), abinyujije
ku rubuga nkoranyambaga rwa X (Twitter), yatangaje ko hari umuntu witwa Matovu
Ronald wagaragaye ku rutonde rw’abatora ahantu habiri hatandukanye, avuga ko
byerekana umugambi wo kwiba amajwi.
Bobi Wine yashimangiye ko uwo muntu ari umwe, ashingiye ku kuba
amakuru ye arimo n’itariki yavukiye ahura mu duce twombi, asaba Komisiyo
y’Amatora gusobanura uko byashobotse.
Mu gusubiza, Komisiyo y’Amatora ya Uganda yahise ihakana ibyo
birego, ivuga ko abantu bavugwa ari abantu babiri batandukanye, kandi ko
idashobora gushyira hanze amafoto yabo kubera impamvu z’umutekano no kubahiriza
amategeko arengera abatora.
Iyo komisiyo yasobanuye ko ikoreshwa rya Biometric Voter
Verification System (BVVS) ryaravuguruwe ku buryo:
- buri
mutora afatwa amafoto
- hafatwa
ibikumwe (fingerprints)
- umuntu
wamaze gutora adashobora kongera gutora ahandi
Komisiyo yanahakanye ikirego cya Bobi Wine kivuga ko urutonde
rw’abazatora rutigeze rutangazwa, ivuga ko rwashyizwe ahabona hakurikijwe
amategeko, ishimangira ko ibyo avuga ari ibinyoma bigamije kuyobya abaturage.
Mu gihe Uganda yitegura amatora ya 2026, impaka hagati ya Bobi
Wine na Komisiyo y’Amatora zerekana ko icyizere mu matora kikiri ikibazo
gikomeye. Nubwo Komisiyo ishimangira ko ikoranabuhanga rikoreshwa rituma
amatora agira umutekano, opozisiyo ikomeje kubishidikanyaho, ibintu bishobora
kugira ingaruka ku kwemera ibyavuye mu matora n’umutekano w’igihugu nyuma yayo.

0 Comments
Imihigonews