Abayobozi ba Wazalendo bashinja abasirikare bakuru ba FARDC akagambane ko kunyereza umutungo no gutuma Goma ifatwa n’inyeshyamba za AFC/M23.
Umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati y’ubuyobozi bukuru
bw’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo n’abayobozi bakuru mu gisirikare cya
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko hagaragajwe ibirego
bikomeye by’akagambane no kunyereza umutungo wa Leta no kugira uruhare mu
gutsindwa kw’ingabo za AFC/M23 ku rugamba rwo mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Iyi myiryane itangiye kugaragara ku mugaragaro mu gihe Leta ya
RDC ikomeje urugamba rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo AFC/M23, mu
ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo. Mu itangazo ryatanzwe n’umuvugizi
w’imitwe ya Wazalendo, Jules Mulumba, hagarutswe ku bibazo by’imiyoborere
n’imikorere byagize ingaruka zikomeye ku mutekano w’igihugu.
Jules Mulumba, uzwi kandi ku izina rya Habyarimana Mbitsemunda, yatangaje ko mu gisirikare cya RDC harimo akagambane gakomeye katagize ingaruka nziza ku mikorere y’imitwe ishyigikiwe na Leta ya Congo cyane cyane Wazalendo. Yavuze ko ibi bibazo bitagarukira gusa ku makimbirane yo mu biro gusa ahubwo byageze no ku myitwarire y’ingabo ku rugamba.
Mulumba yagaragaje ko ifungwa rya Gen Maj Janvier Mayanga wa
Gishuba, wari Umuyobozi wungirije w’Inkeragutabara za RDC, ritaturutse ku
makosa ya gisirikare ahubwo ryatewe n’uko yanze kwifatanya n’abantu bashinjwa
kunyereza miliyoni umunani z’Amadolari ya Amerika (USD 8,000,000) zari zagenewe
gufasha Wazalendo. Aya mafaranga ngo yari aturutse muri Minisiteri y’Ingabo
n’iy’Imari.
Yashinje Umuyobozi Mukuru w’Inkeragutabara za RDC, Lt Gen Padiri
Bulenda, kuba ari we uri inyuma y’iyo migambi yo kunyereza umutungo, anavuga ko
ari na we ukomeje gutanga ubutumwa bushyira Wazalendo mu majwi mabi, ayishinja
ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ubwambuzi.
Mu byatangajwe byakomeje gukurura impaka, Mulumba yashinje Gen
Fall Sikabwe uruhare rukomeye mu ifatwa ry’umujyi wa Goma n’inyeshyamba za
AFC/M23 ku wa 27 Mutarama 2025. Yavuze ko uyu musirikare mukuru yaremaje
cyangwa agahagarika ibikorwa bihuriweho by’ingabo za SADC iz’u Burundi na
Wazalendo bikaba byaratumye umwanzi yinjira mu mujyi byoroshye.
Yakomeje ashinja abandi bofisiye bakuru barimo Lt Gen Masunzu
Pacifique na Brig Gen Olivier Gasita, bakomoka mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo
kuba baragize uruhare mu gutsindwa kw’ingabo za Leta n’iza Wazalendo ariko
agatangazwa n’uko kugeza ubu bakidegembya batagejejwe imbere y’ubutabera.
Mu murwa mukuru Kinshasa, amakuru yemeza ko hafunzwe abasirikare
bakuru benshi barimo Gen Dieudonne Mutupeke Kiamata, Gen Marcel Mbangu Mashita,
Gen Franck Ntumba wari ushinzwe igisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu,
ndetse na Gen Christian Tshiwewe Songesha wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za
RDC. Bose bashinjwa uruhare mu mugambi wo gushaka kugirira nabi Perezida Félix
Tshisekedi.
Wazalendo ihamya ko Gen Ntumba na Gen Tshiwewe ari bo bateguye
umugambi wo gukuraho ubutegetsi buriho, mu gihe bavuga ko Gen Mutupeke na Gen
Mbangu bafunzwe barengana, bazira ibyaha batakoze.
Iyi myiryane hagati ya Wazalendo n’ubuyobozi bukuru
bw’igisirikare cya RDC igaragaza ishusho y’ikibazo gikomeye cy’imiyoborere
n’imikoranire hagati y’imitwe yitwaje intwaro yishyigikiwe na Leta n’inzego za
gisirikare. Mu gihe Leta ya Kinshasa ikomeje guhangana n’umutekano muke mu
burasirazuba bw’igihugu, abasesenguzi bagaragaza ko kudakemura ibi bibazo
by’imbere mu gisirikare bishobora gukomeza guhungabanya intsinzi y’urugamba no
gukomeza gushyira abaturage mu kaga.
.png)

0 Comments
Imihigonews