
Izamuka rikomeye rya MIfotra ku bakozi bahagarariye abandi
Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho impinduka zikomeye mu buryo
abayobozi bo mu nzego za Leta bahembwagamo amafaranga y’inshingano, aho bamwe
bashobora kujya bahabwa amafaranga yikubye inshuro zirenga 20 ugereranyije
n’ayo bahabwaga mbere ndetse hakazabaho no kwishyura ibirarane by’amezi arenga
17.
Izi mpinduka zikubiye mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe No.
016/03 ryo mu 2026, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Justin
Nsengiyumva, rigamije kuvugurura uburyo amafaranga y’inshingano abarwa ku
bakozi bafite imyanya y’ubuyobozi muri serivisi za Leta.
Mbere y’aya mavugurura, amafaranga y’inshingano yanganaga na 5% by’umushahara mbumbe. Ibi byatumaga umuyobozi wahembwaga Frw 500,000 ahabwa inyongera ya Frw 25,000 gusa, ibintu benshi bafataga nk’ibidahwanye n’inshingano baremerewe. Mu buryo bushya, amafaranga y’inshingano azajya abarwa hakoreshejwe igipimo cya 1.050156 cy’umushahara mbumbe. Ibi bivuze ko umuyobozi wahembwaga Frw 500,000 ashobora kujya ahabwa amafaranga y’inshingano asaga Frw 525,000, bikazamura amafaranga yose yinjiza buri kwezi akarenza miliyoni 1 Frw mbere yo gukurwaho imisoro.Ku wahembwaga Frw 800,000, amafaranga y’inshingano ashobora kugera hafi kuri Frw 840,000, bigatuma umushahara we wa buri kwezi wegera miliyoni 1.64 Frw.
Abakurikirana iby’umurimo bavuga ko iri vugurura ari rimwe mu
mavugurura akomeye yabaye mu mishahara y’abayobozi bo muri Leta mu myaka ya
vuba. Mu gihe cyashize, abayobozi benshi bagaragazaga ko inshingano
bafite zirimo gukurikirana imihigo, gutanga raporo, kugenzura ibikorwa no
gusubiza ibibazo by’abaturage zitajyanaga n’inyongera nto bahabwaga.Aya mavugurura ashobora gufasha Leta gukomeza gukurura no
kugumana abakozi bafite ubushobozi bwo kuyobora no gutanga umusaruro mu nzego
zitandukanye. Kimwe mu bikomeje kuvugisha benshi ni uko iri teka rizatangira
kubahirizwa risubira inyuma guhera ku wa 01 Mutarama 2025, n’ubwo ryashyizweho
umukono ku wa 22 Gicurasi 2026.
Ibi bivuze ko abayobozi bireba bashobora guhabwa amafaranga
y’amezi 17 atarabishyuwe.
Aha twavuga ko umuyobozi wahembwaga Frw 500,000 ashobora kubona
ibirarane by’arenga miliyoni 8.5 Frw mbere yo gukurwaho imisoro n’andi
mafaranga ateganywa n’amategeko.
N’ubwo benshi mu bayobozi bakiriye neza izi mpinduka, hari
impungenge zigaragazwa n’abasesenguzi bavuga ko bishobora kongera icyuho hagati
y’abayobozi n’abandi bakozi bafite ubumenyi bwihariye ariko badafite inshingano
zo kuyobora abandi.
Abasesenguzi, injeniyeri, abanyamategeko cyangwa abahanga mu
ikoranabuhanga bashobora gukomeza guhembwa amafaranga make ugereranyije
n’abayobozi bafite ububasha bwo kuyobora abandi bakozi.
Hari kandi abibaza niba iri zamurwa rikomeye ry’imishahara
ritazatuma icyuho hagati y’abakozi ba Leta n’abakora mu bikorera kirushaho
kwaguka cyane cyane mu gihe ikibazo cy’umushahara-fatizo kigikomeje gutinda
gukemuka mu Rwanda.
Mu gihe abayobozi bo muri Leta bagiye kubona inyongera
zigaragara, abakozi benshi bo mu bikorera bavuga ko bagikomeje guhembwa
amafaranga make atajyanye n’igiciro cy’ubuzima kiri ku isoko.
Mu nganda, amaduka, amahoteli n’ibigo by’ubwubatsi hari abakozi
bavuga ko bakora amasaha menshi ariko bakabona amafaranga make adashobora
kubafasha kubaho neza.
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Édouard Ngirente yigeze
gutangaza ko Guverinoma ikomeje gusuzuma uburyo hashyirwaho umushahara-fatizo
utabangamira ubushobozi bw’abakoresha ariko ukarengera umukozi.
N’ubwo icyo gitekerezo kimaze imyaka kivugwa, kugeza ubu
ntiharashyirwaho itegeko rigena umushahara-fatizo ku rwego rw’igihugu.
Iri vugurura ry’imishahara y’abayobozi ba Leta rishobora kuba
intambwe ikomeye mu kongera agaciro k’imyanya y’ubuyobozi no guteza imbere
imikorere ya serivisi za Leta mu Rwanda.
Icyakora, rikomeje no gutuma hibazwa uburyo icyuho hagati
y’abakozi ba Leta n’abakora mu bikorera kizakemurwa, ndetse n’igihe ikibazo
cy’umushahara-fatizo kizabonera umurongo uhamye.
Mu gihe bamwe bitegura kubona inyongera n’ibirarane
by’amafaranga menshi, abandi bakomeje gutegereza impinduka zatuma umurimo wabo
na wo ugira agaciro gafatika ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.
IMIHIGONEWS.RW

0 Comments
Imihigonews