Urwego rushinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze mu Rwanda (REB) rwatangaje ingengabihe nshya igaragaza uko hazakorwa igikorwa byo gushaka, kwimura no gushyira mu myanya abarimu n’abakozi b’amashuri mu mwaka wa 2026–2027.
Iyi gahunda igizwe n’ibice bitandatu by’ingenzi byinswe (phases)
mu ndimi z’amahanga, bikubiyemo ibikorwa byatangira muri Werurwe 2026 bikazagera
muri Nzeri mu mwaka wa 2026, hagamijwe no kunoza imitangire y’uburezi mu gihugu
hose.
Mu cyiciro cya mbere cyatangiye kuva itariki ya 1 Werurwe kugeza
ku wa 30 Gicurasi 2026, hazibandwa ku gutangaza imyanya y’akazi, kwakira no
gutoranya abapurayinze ku myanya itandukanye ndetse no gukora ibizamini
byanditse (Written Exams) n’ibiganiro (Oral Exams).
Hagati ya tariki ya 15 Kamena na 15 Nyakanga 2026,
hazakurikiraho igikorwa cyo kwimura abarimu, aho ubusabe bwo kwimuka
buzasesengurwa abasabye kwimurwa bakabyemererwa cyangwa ntibemererwe.
Mu cyiciro gikurikiraho, kizaba hagati ya tariki ya 15 na 30
Nyakanga 2026, hazakorwa igikorwa cyo gushyira abakozi mu myanya hashingiwe ku
bikenewe mu turere dutandukanye.
Tariki ya 1 kugeza ku ya 10 Kanama 2026, abazaba bemerewe akazi
bazahabwa amabaruwa y’akazi, banoherezwe ku mashuri bagomba gukoreramo ndetse
banandikishwe muri sisiteme ya TMIS.
Hagati ya tariki ya 15 na 30 Kanama 2026, abarimu n’abakozi
bashya bazahabwa amahugurwa yo kubinjiza mu kazi arimo kumenyerezwa amahame
y’umwuga n’imikorere y’ishuri.
Guhera ku wa 1 Nzeri 2026, gahunda izakomeza mu buryo buhoraho
aho hazajya hasimbuzwa abakozi bazaba bavuye mu kazi, hanakorwa ibikorwa byo
gukurikirana imikorere no kongera ubumenyi.
REB igaragaza ko iyi gahunda igamije kunoza ireme ry’uburezi
binyuze mu gushaka abarimu n’abakozi bafite ubushobozi, bityo bigafasha
kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri mu Rwanda.
IMIHIGONEWS.RW
.jpeg)

0 Comments
Imihigonews