-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

iPhone: iOS 26.5 izanye RCS igamije kuvugurura kohereza ubutumwa bugufi



Ubutumwa bugufi bugiye kuvugururwa ku bakoresha iPhone,
Ikigo Apple Inc. cyashyize hanze iOS 26.5 beta 1 irimo kugeragezwamo uburyo bwa Rich Communication Service (RCS), bugamije kuvugurura uko ubutumwa bugufi bwohererezwa ku bakoresha iPhone, bugashyiramo uburyo bugezweho busanzwe bukoreshwa ku mbuga nka WhatsApp.

Ibi byatangajwe mu gihe Apple ikomeje kuvugurura serivisi zayo zo kohereza ubutumwa, aho RCS itanga amahirwe yo kohereza ubutumwa bukoresheje internet, aho gukoresha SMS zisanzwe.

RCS ni uburyo bushya bwo kohereza ubutumwa bugufi bukoresha internet, bukaba bugamije gusimbura SMS na MMS zisanzwe.
Mu by’ingenzi RCS izana harimo:

  • Kohereza amajwi, amashusho n’amafoto bifite ubuziranenge bwo hejuru
  • Kumenya niba ubutumwa bwasomwe (read receipts) cyangwa hari uri kubwandika
  • Group messaging ishobora kugera ku bantu benshi (nko kugera ku 100)
  • Guhindura cyangwa gukosora ubutumwa bwoherejwe (edit message)
  • Umutekano wo mu rwego rwo hejuru uzwi nka End-to-End Encryption


Ibi bituma RCS isa cyane n’uburyo bwo kohereza ubutumwa busanzwe buboneka kuri WhatsApp cyangwa izindi apps zigezweho.

Aho igeragezwa rya RCS rigeze

RCS yatangiye kugeragezwa bwa mbere muri iOS 26.4, ariko icyo gihe Apple yari yatangaje ko itazahita iyishyira hanze ku mugaragaro.

Mu iOS 26.5 beta 1:

  • RCS yongeye gushyirwamo mu igeragezwa
  • Ku bayikoresheje, ihita yiyemezamo (enabled by default)
  • Nta tangazo ryasohotse rivuga ko izatinda gushyirwa hanze

Ibi bituma benshi batekereza ko RCS ishobora kuzatangira gukoreshwa ku mugaragaro mu gihe iOS 26.5 izaba isohotse burundu.



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153