
Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bagaragaje ibyishimo n’ishema
nyuma y’uko amakipe yabo yombi mu bagabo n’abagore yegukanye ibikombe mu mikino
ya nyuma y’Irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba,
bemeza ko intego bafite ari ukuzabizana no ku rwego rw’Igihugu.
Ni ibyishimo byari byuzuye ku banya-Kirehe kuri uyu wa 29
Werurwe 2026, ubwo amakipe y’imirenge ya Kigarama (abagabo) na Gatore
(abakobwa) yegukanaga ibikombe mu mupira w’amaguru, mu mikino ya nyuma yabereye
kuri Sitade ya Ngoma i Kibungo.
Aya marushanwa y’Umurenge Kagame Cup akomeje kuba umuyoboro
ukomeye mu guteza imbere impano z’abakiri bato, guhuza abaturage no kwimakaza
imiyoborere myiza.
Umurenge wa Kigarama wageze ku mukino wa nyuma utsinze Gishari
yo mu Karere ka Rwamagana, maze uhurira na Murambi yo mu Karere ka Gatsibo nayo
yari yasezereye Tabagwe yo muri Nyagatare.
Ku mukino wa nyuma, Kigarama yitwaye neza itsinda Murambi
ibitego 2-1, yegukana igikombe mu bagabo.
Mu cyiciro cy’abagore, Umurenge wa Gatore nawo ntiwatengushye
abafana bawo kuko watsinze Gahara igitego 1-0, uwegukana igikombe.
Ibi byatumye Akarere ka Kirehe kegukana ibikombe byombi, ibintu
byateye ibyishimo abaturage.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko
bishimiye cyane iyi ntsinzi, bemeza ko ari ishema rikomeye ku karere kabo.
Kwizera Marie Grace yagize ati:“Ni ibyishimo bikomeye ku
banya-Kirehe. Kuba twatwaye ibikombe mu bagabo n’abagore ni intsinzi ikomeye.
Intego ni ukuzana igikombe ku rwego rw’Igihugu.”
Undi witwa Mugisha Eric we yavuze ko iki gikombe bari
bagitegereje igihe kinini, kandi ko batazarekera aho.
“Iki gikombe twari gishaka cyane. Ubu tugiye gukomeza
gushyigikira amakipe yacu kugira ngo azegukane n’icy’Igihugu.”
Umutoza wa Kigarama, Nshimirwa Frederick, yavuze ko intsinzi
yabo yaturutse ku gutegura ikipe hakiri kare no kuba ubuyobozi bwabayoboye
neza.
“Twateguye ikipe yacu neza kandi ubuyobozi buradushyigikira.
Dufite icyizere cyo kuzegukana n’igikombe ku rwego rw’Igihugu.”
Kapiteni w’iyi kipe, Sangayezu Aimé, yashimangiye ko ubufatanye
ari bwo bwabagejeje ku ntsinzi.
“Gushyira hamwe no gukina umupira tuzi ni byo byaduhesheje
intsinzi. Intego si ukwitabira gusa, ni ukuzana igikombe.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Rubingisa Pudence, yavuze
ko aya marushanwa ari ingenzi mu kugaragaza impano no guteza imbere urubyiruko.
Yashimye abakinnyi n’abafatanyabikorwa, asaba urubyiruko gukomeza kwirinda ibiyobyabwenge no gutanga amakuru ku gihe.
“Impano zigaragarira muri iyi mikino ntizigerwaho n’uwasinze.
Urubyiruko rukwiye kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kubaka
igihugu.”
Umurenge Kagame Cup: Irushanwa rifite uruhare mu iterambere
ry’imiyoborere myiza
Irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup rigamije guteza imbere
imiyoborere myiza, rikinirwa ku rwego rw’imirenge rigahuriza hamwe urubyiruko
mu mikino itandukanye.
Ririmo imikino nka:
- Umupira
w’amaguru
- Basketball
- Volleyball
- Amagare
- Gusiganwa
ku maguru
- Sitball
n’indi
Ni urubuga rukomeye rwo guteza imbere impano no gushimangira ubumwe bw’abaturage.
Intsinsi yegukanywe n’Amakipe ya Kigarama na Gatore ishimangira
ko Akarere ka Kirehe gafite impano nyinshi mu mupira w’amaguru. Abaturage,
abakinnyi n’abayobozi bose bafite icyizere ko ku nshuro ikurikira bazegukana
n’ibikombe ku rwego rw’Igihugu, bagahesha ishema akarere kabo ndetse n’Intara
y’Iburasirazuba muri rusange.
IMIHIGONEWS.RW

0 Comments
Imihigonews