Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje ko 35%
by’Abanyarwanda bari ku ntebe y’ishuri, abandi bakaba bagenda biyongera mu
byiciro bitandukanye by’amashuri. Ni imibare igaragaza ishusho y’uburezi mu
gihugu, ikerekana aho imbaraga zikenewe n’aho iterambere rimaze kugerwaho.
Uburezi ni imwe mu nkingi z’iterambere igihugu cyose gishingiraho. Mu Rwanda,
iyi nkingi yihariye umwihariko kuko kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994, uburezi bwagiye buganwa nk’imbarutso y’amahoro, ubumwe n’iterambere. Ku
nsanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu yo mu 2025 igira iti “Uburezi
ni umwuga usaba ubufatanye,” MINEDUC yagaragaje ishusho y’ahagaze uburezi
bw’igihugu, mu mibare ifatika igaragaza icyerekezo cy’igihe kirekire.
Ku banyarwanda bagera kuri miliyoni 13.55, abarenga miliyoni
4.76 bari mu mashuri, kuva ku mashuri y’inshuke kugeza ku mashuri makuru na
gahunda zabakuze biga gusoma no kwandika. Ubu bukaba ari ubuhamya bugaragaza ko
politiki y’uburezi budaheza ikomeje gutera imbere, nubwo ikindi cyiciro
kigaragaza ko hari byinshi bigikeneye kongerwamo imbaraga.
MINEDUC yagaragaje ko 35% by’Abanyarwanda bari kwiga, ni ukuvuga
4,766,125 mu baturage 13,550,000. Aba banyeshuri bose babarizwa mu cyiciro
cy’inshuke, abanza, ayisumbuye, imyuga na kaminuza, ndetse n'abakuze biga
gusoma no kwandika.
Imibare yerekanwa na MINEDUC igaragaza ibi bikurikira:
- 605,229 biga
mu mashuri y'inshuke
- 3,000,709 biga
mu mashuri abanza
- 598,806 biga
mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye
- 196,384 biga
mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye
- 116,791 biga
mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro
- 12,423 biga
imyuga y’igihe gito
- 15,543 biga
mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (Polytechnics)
- 114,931 biga
mu mashuri makuru na kaminuza
- 99,255 biga
mu mashuri y’abakuze (Adult Literacy)
Iyi mibare igaragaza ko uburezi bw’ibanze n’icyiciro rusange
aribyo byigwamo cyane, mu gihe amashuri makuru na TVET akigaragaza icyuho mu
mubare, nubwo politiki y’igihugu yahaye TVET umwihariko wo kuzamura ubumenyi
bufatika.
MINEDUC yerekana ko mu gihugu hose hari:
- 5,041 ibigo
mu burezi bw’ibanze
- 4,264
by’inshuke
- 4,108
by’amashuri abanza
- 1,916
bifite icyiciro rusange cy’ayisumbuye
- 981 bifite
icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye
- 581
by’imyuga na TVET
- 120
by’uburezi mbonezamwuga (Professional Education)
Mu buryo bw’imitungo n’ubushobozi, 72% by’ibi bigo ni ibya Leta
cyangwa bifashwa na Leta:
- 1,576 bya
Leta
- 2,084
bifashwa na Leta
1,381 by’abigenga
Ibi bigaragaza ko Leta ari yo itunze uburezi mu buryo bukomeye,
naho ibyigenga bigira uruhare ruringaniye ariko rufite umusaruro mu mijyi.
U Rwanda rufite abarimu 133,029, barimo 117,839 bigisha n’aba 15,190
bayobora ibigo.
- A2
(Secondary School Diploma): 69%
- A0
(Bachelor’s Degree): 21%
- A1
(Diploma): 10%
Ibyo byerekana ko igihugu kigikeneye kongera abarimu bafite impamyabumenyi yo ku rwego rwo hejuru, cyane cyane mu cyiciro cya A0 n’A1.
- Abarimukazi
bafite A2: 43,398
- Abagabo
bafite A2: 27,613
- Abarimukazi
bafite A1: 3,644
- Abagabo
bafite A1: 7,023
- Abarimukazi
bafite A0: 7,728
- Abagabo
bafite A0: 13,419
Umuubare w’abagore bari mu buyobozi bw’ibigo uracyari muto:
- Abagabo
bayobora ibigo: 2,345 (74%)
- Abagore
bayobora ibigo: 734 (26%)
Ibi bigaragaza ko hakiri icyuho mu buringanire mu myanya y’ubuyobozi mu burezi.
MINEDUC irerekana ibihe bishya byagaragaye mu mwaka w’amashuri 2024/2025.
- Mu
mashuri abanza, Primary 1 ni yo ifite abanyeshuri benshi: 746,241
- Mu
yisumbuye, S1 ni yo ifite benshi: 218,074
Ibi bigaragaza ko politiki yo kwigisha abana bato no kongera
ubwitabire mu cyiciro rusange ikomeje gutanga umusaruro.
Mu kizamini gisoza ikiciro k’abanza:
- Akarere
ka Kirehe: 97% (aka mbere)
- Akarere
ka Nyaruguru: 65% (aka nyuma)
Mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye:
- Kirehe: 93%
(aka mbere)
- Musanze: 49%
(aka nyuma)
Mu mashuri yisumbuye (A-Level):
- Kayonza: 97%
(aka mbere)
- Kamonyi: 85%
(aka nyuma)
Ibi bigaragaza uko ibigo bimwe bifite icyuho mu bikoresho,
abarimu n'imyigire y’abanyeshuri. Tukibona ko Kirehe yitwaye neza ku nzego
zose, mu gihe izindi ntara zigikeneye gushyirwamo imbaraga mu mibereho
y’abarimu, ibikorwaremezo, no kunoza imyigishirize.
Leta yashyize imbere gahunda zikomeye zigamije kuvugurura
uburezi bujyanye n’igihe.
- Kuzamura
ireme ry’uburezi mu byiciro byose
- Gukomeza
guteza imbere amashuri y’imyuga (TVET)
- Guhuza
TVET n’isoko ry’umurimo
- Gukomeza
guteza imbere uburezi budaheza
- Kongera
umubare w’abiga Inshuke bava kuri 35% bakagera kuri 65%
- Gushyira
imbaraga mu gukurikirana abana bata ishuri
- Kongera
umubare w’abarimu bafite ubumenyi bujyanye n’icyerekezo cy’igihugu
- Gukomeza
kubaka amashuri mashya no kongera ibikoresho by’ireme
- Guteza
imbere gahunda yo gusoma no kwandika
- Gutuma
abakuze babasha kwiga imyuga n'ubumenyi ngiro
- Kuvugurura
uburyo bw’imyigishirize ku buryo bujyanye n’isi y’ikoranabuhanga
Nubwo hari byinshi byakozwe, MINEDUC ivuga ko hakiri:
- Icyuho
mu burenganzira bw’abana bamwe bataragera ku burezi bw'inshuke
- Umubare
muto w’abarimu bafite ubumenyi buhagije ku rwego rwa kaminuza
- Ingufu
nke mu burezi bwa TVET n'ibikoresho bidahagije
- Icyuho
mu myigishirize mu turere tumwe two mu cyaro
- Gahunda
z’abakuze zigifite ubwitabire buke
- Gutanga
umushahara ukwiye ku barimu kugira ngo haboneke impano nyinshi mu burezi
Imibare n’isesengura bya MINEDUC mu 2025 bigaragaza ishusho
y’uburezi mu Rwanda ifite aho yateye imbere mu buryo bugaragara, ariko kandi
ifite icyuho gikomeye kigikeneye kwitabwaho mu buryo bwihuse. Uburezi
bw'inshuke bugomba kongerwamo imbaraga, TVET ikazamurwa ku rwego rwo guhanga
imirimo mishya, naho abarimu bagahabwa ubushobozi n’imibereho myiza ibafasha
gukora neza.
Ku nsanganyamatsiko igira iti “Uburezi ni umwuga usaba
ubufatanye,” U Rwanda rwerekana ko iterambere ry’uburezi ritagerwaho
n’umuntu umwe gusa, ahubwo ari ihuriro ry’ingamba za Leta, ibigo by’amashuri,
abarimu, ababyeyi n’abafatanyabikorwa. Iyo ubufatanye bukomeye, uburezi bwubaka
igihugu, bufasha umwana w’Umunyarwanda gukura yizeye ejo hazaza.
Utekereza iki kuri ibi? Tanga igitekerezo cyawe muri comments.
imihigonews.rw
0 Comments
Imihigonews