Nyirahabiyaremye Jeanne d’Arc, wigeze kwigisha mu mashuri yisumbuye, yinjiye mu igororero nyuma yo guhamwa n’icyaha cyamuteye ihungabana rikomeye. Nyuma yo kunyura mu biganiro bya Mvura Nkuvure, ubumenyi ngiro n’ubufasha bwo mu mutwe, yongeye kubaka ubuzima bwe ndetse ahinduka umwarimu n’umutoza ubereye abandi.
Abagororwa benshi bahura n’ibibazo bikomeye byo mu mutwe iyo bageze mu magororero, birimo guhangayika, kwiheba n’agahinda gakabije. Nyirahabiyaremye Jeanne d’Arc na we ni kimwe mu ngero zigaragaza uburyo ihungabana rishobora guhindura ubuzima, ariko kandi uko gufashwa mu mitekerereze bishobora kongera gutuma umuntu yisubizaho icyizere n’ubushobozi bwo kubaho neza.
Mu myaka ibiri ya mbere ntiyabashaga gusinzira, akihambira ku biryo byinshi byiganjemo ibigori gusa, arya ku gahato.
Nyuma y’ibiganiro, Nyirahabiyaremye yinjiye no mu mahugurwa y’imyuga irimo gutunganya imisatsi, ubwiza, no kwihangira imirimo. Yahawe impamyabumenyi zemewe na Rwanda TVET Board, zibafasha kubona akazi mu buzima bwo hanze.
imihigonews.rw
Mu myaka irindwi yamaze afunze, Nyirahabiyaremye ahamya ko ibibazo byamutengushye, ariko kandi ibikorwa bya Mvura Nkuvure, ubufasha bwa RCS n’imiryango ikorana nayo byamufashije kongera kwiyubaka no gusubira mu muryango afite icyerekezo gishya.
Nyirahabiyaremye yafashwe mu gihe yari amaze ibyumweru bike abyaye impanga z’abakobwa, ibintu byamugoye cyane mu mutwe no mu marangamutima. Yerekejwe mu Igororero rya Nyamagabe ajyanye n’aba bana be bato, naho imfura ye y’imyaka icumi ikasigara hanze. Uwo mwanya uvuga ko ari wo watangiye kumurindimura.
“Igihe nakatirwaga numvise isi inyubiranye. Imyaka yose nabayemo mu marira, gusinzira biranga, no guhangayika ku bana banjye,” niko abivuga.
Nubwo yari mu bibazo, uburezi yari yarize bwamubereye umusemburo w’ihumure. Yaje guhabwa inshingano zo kuyobora bagenzi be ndetse atangira kwigisha Icyongereza n’Igiswahili abafunganywe batabasha kuvuga izo ndimi.
Izo nshingano zatumye agira icyizere, ariko ntibyakuyeho guhura n’umunaniro ukabije, agahinda n’ihungabana. Kubaho mu gihirahiro cya buri munsi byamuremeraga cyane.
Impinduka zatangiye ubwo yiyunga ku itsinda ry’abitabira ibiganiro bya Mvura Nkuvure, gahunda ya Interpeace ifatanyije na Haguruka, DIDE, Prison Fellowship Rwanda (PFR), RCS n’inzego za Leta bireba. Ibiganiro byabafashaga kumenya kwiyakira, kwita ku buzima bwo mu mutwe no kuganira ku bibazo mu bwisanzure.
“Twatojwe kumenya ko umuntu adashobora kubaho ninshi adafite umutima utekanye. Nize gushyira ibintu mu murongo, kwiga ko ibikomere ntibinyica,” abisobanura.
Iri tsinda ryafashije abarenga 600 guca mu nzira yo kwiyunga n’imiryango no kumenya kubana n’ibikomere byabo. Abatabashaga kwitabira amatsinda bahawe ibitabo n’imfashanyigisho za RCS, bituma ibitekerezo by’ibanze bibageraho.
Asoje igifungo, mu 2025 yasubiye mu muryango we maze abona akazi ko kwigisha mu mashuri abanza. Amafaranga yizigamiraga mu gihe yari afunze yamufashije gutangiza Brighten Business Company Ltd, salon yahinduye ishuri ryigisha urubyiruko imyuga.
Mu ishuri rye yigisha gutunganya imisatsi, isuku n’ubwiza, Icyongereza, imiyoborere yo mu buzima bwa buri munsi ndetse n’ubumenyi bw’ibanze bwo gucunga amarangamutima—ubumenyi yakuye mu igororero.
Inkuru ya Nyirahabiyaremye Jeanne d’Arc igaragaza neza ko gufasha abagororwa mu buzima bwo mu mutwe no kubaha amahirwe yo kwiyubaka bishobora guhindura ubuzima bwabo. Uko yavuye ku byago bye akarushaho kuremera abandi, bigaragaza ko imishinga nka Mvura Nkuvure ifitiye akamaro igihugu cyose. Ni urugero rwerekana ko umuntu uhabwa amahirwe n’ubufasha bukwiye ashobora kongera kubaho neza kandi agafasha abandi kwakira ubuzima bushya.


.png)
0 Comments
Imihigonews