
Abanyarwanda bashobora gukora igenzura ryihuse ku cyiciro
cy’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) bifashishije telefone zabo.
Ukoresheje Airtel cyangwa MTN Rwanda, ushobora kumenya niba uri mu cyiciro cya Ubudehe
1, 2 cyangwa 3, ndetse no kureba status y’ubwishyu bwawe, byose mu buryo
bwihuse kandi bworoshye unyuze muri system IMIBEREHO.
Mutuelle de Santé ni gahunda ya Leta y’u Rwanda igamije gufasha
abaturage kubona ubuvuzi buhendutse. Abaturage benshi bakunze kugira ikibazo
cyo kumenya icyiciro barimo cyane cyane abashya mu bwisungane cyangwa abari
guhindura amakuru yabo.
Kugeza ubu, telefoni zigendanwa zifite serivisi za Airtel na MTN
zifasha abaturage kureba ibi byihuse, nta ngendo bisaba. Ubu buryo buroroha
kandi burizewe, bukaba burimo USSD codes zicungwa neza n’abatanga service.
Uko bikorwa ku Airtel na MTN RWANDA
1. Fata
telefone ya Airtel Rwanda.
2. Andika USSD
code ikurikira:
*195*1*ID NUMBER*1*3#
3. ID NUMBER nimero
yawe y’indangamuntu (NID).
4. Kanda OK/Call.
5. Mu gihe
gito, uzahabwa SMS igaragaza icyiciro cyawe n’aho uhagaze mu bwishyu cyangwa
ukurikize amabwiriza ureba andi makuru ya we yose.
Byihuse: Ntugomba kujya ku biro bya
mutuelle cyangwa ku matsinda y’akagari.
Byoroshye: Bikorwa na telefone igendanwa gusa.
Icyizere: Ubutumwa buva kuri Airtel cyangwa MTN bwerekana
amakuru yemewe na Leta.
Gukurikirana status: Ushobora kureba niba ubwishyu bwawe
burakorwa cyangwa bukeneye gukosorwa.
Ibuka kwitondera nimero ya ID igihe ukoresha USSD.
Niba ubutumwa butagaragara cyangwa hari ikibazo, Ibuke
gushyiraho amafaranga kuri telefone mbere yo kureba aya makuru
Ushobora kandi gusura urubuga rw’ubwisungane mu kwivuza Rwanda
kugira ngo wemeze amakuru yawe.
Ubonye bikugoye ushobora kwegera SEDO w’akagari ka we
akagufasha.
Sura RSSB
imihigonews.rw
0 Comments
Imihigonews