![]() |
| Abanyeshuri biga GS MUKAMIRA |
Uwimpaye Nadia, umukobwa w’imyaka 21 wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Mukamira mu Karere ka Nyabihu, aravuga ko yirukanwe n’ababyeyi be ubwo bamenyaga ko yatewe inda. Uyu mukobwa ubu asigaye acumbitse ku ishuri hamwe n’umwana we w’imyaka 4 ariko avuga ko akomeje gushaka uko yakomeza kwiga n’ubuzima bw’umwana we.
Uwimpaye Nadia, uvuka mu Murenge wa Mukamira mu Ntara
y’Iburengerazuba, avuga ko yahuye n’ibibazo bikomeye ubwo ababyeyi be bamenyaga
ko yatewe inda akiri muto. Yavuze ko kwirukanwa mu rugo iwabo byaramubabaje
cyane, ndetse ko bitoroshye guhura n’ingaruka mbi z’ubuzima bw’umuntu ukiri
muto, afite n’umwana we agomba kurera.
Kuva icyo gihe, Uwimpaye yagiye acumbika ku ishuri aho yiga,
kandi ishuri ryamufashije kumwitaho no kumurera hamwe n’umwana we mu buryo
bw’ibanze.
![]() |
| Umuyobozi w'ishuri rya GS MUKAMIRA |
Inkuru dukesha btnrwanda avuga ko ubwo yirukanwaga n’ababyeyi be, umwana we yari afite ukwezi n’igice gusa, ubu afite imyaka 4 kandi akomeza kuba hamwe na we ku ishuri.
Ati:"Nirukanwe na mama umbyara n’umwana ufite ukwezi
n'igice none ubu umwana amaze kugira imyaka 4. Kugira ngo umubyeyi akubwire ngo
mvire mu rugo biba byanyuze mu nzira ndende ariko we yavuze ko biba byanyuze
muri porosesi ndende. Aba yabanje kugutuka, kugutoteza, akomeza amumbwira ati: “Dore
n'ubundi wari indaya ntabwo wari ushobotse.”
Umwana w’imyaka 4 y’amavuko, ubwo Uwimpaye ari kwiga, ajya kwiga
mu ishuri ry’inshuke (Gardienne) akagaruka ku ishuri aho acumbitse hamwe
n’abandi bana bo hafi y’ishuri.
![]() |
| Abarimu ba GS MUKAMIRA |
Uwimpaye yavuze ko impamvu yatumye ajya gucumbika ku ishuri yari ukugira ngo abone uburyo akomeza kwiga neza ariko aracyafite impungenge z’ahazaza hashobora kumugeza igihe azarangiza amashuri ye.
Ati:"Ibyo nkeneye by’ibanze mu buzima bwa buri munsi
mbihabwa n’ishuri. Niba batetse ibi n’ibi badusigira duke wenda tuzarya ejo mu
gihe ari weekend cyangwa bakadusigira ibibisi tuzateka muri weekend."
Umukobwa kandi aravuga ko abandi bakobwa benshi bagihura
n’ingaruka z’inda zitateguwe bakiri bato, ndetse ko ibyabo bikomeje kwerekana uburemere
bw’imibereho y’abana bafite inshingano bakiri bato.
Uwimpaye aritegura gukora ikizamini cya Leta, ariko avuga ko atazi
neza aho azerekeza igihe azaba arangije amashuri, ibintu bituma agira
impungenge ku hazaza h’umwana we n’ubuzima bwe bwite.

.jpeg)
.jpeg)
0 Comments
Imihigonews