-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Kayonza: Umusore w’imyaka 20 yapfuye nyuma yo gukubitirwa mu kabari, abakekwa batawe muri yombi



Mu Mudugudu wa Rwatamama, Akagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare, Akarere ka Kayonza, haravugwa urupfu rw’umusore w’ikigero cy’imyaka 20 witwaga Sekamana Janvier, uzwi ku izina rya “Putin”, wapfuye nyuma yo gukubitirwa mu kabari kari mu Sentere ya Kamarashavu.

Amakuru atangwa n’abaturage bavuga ko uyu musore yakubiswe nyuma yo kubura amafaranga yo kwishyura ibyo yari yafashe mu kabari k’uwitwa Manirabaruta Feridinand. Abatuye muri aka gace bavuga ko bababajwe n’urupfu rwe, bagasaba ko abagize uruhare muri uru rupfu bagezwa imbere y’ubutabera.

Umubyeyi wa nyakwigendera yatangaje ko ababajwe n’urupfu rw’umuhungu we, akavuga ko yakubiswe mu gihe hari n’ubuyobozi bwari hafi aho. Avuga ko n’umuyobozi w’akagari yari ahibereye ubwo ayo makimbirane yavukaga.

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare,Bwana Djaphar Bagirigomwa, yavuze ko amakuru bafite agaragaza ko Sekamana Janvier yazize kutumvikana n’abo bari basangiye inzoga, bikaza kuvamo imirwano yakubitiwemo ibuye mu mutwe naho ibyo kuba yarabuze amafaranga ntabyo azi.

Yagize ati:“Amakuru dufite ni uko habayeho kutumvikana hagati ye n’abo bari basangiye inzoga, aza gukubitwa ibuye mu mutwe ajyanwa kwa muganga. Naho ibyo kuba yarakubiswe n’ubuyobozi cyangwa hari uwabireberaga nta makuru dufite abyemeza.”

Gitifu Djaphar kandi yemeje ko abantu bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bamaze gutabwa muri yombi, bakaba bari gukurikiranwa n’inzego z’umutekano kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Abaturage bo mu gace kabereyemo ibi bavuga ko bifuza ko ukuri ku byabaye kumenyekana, kandi ababigizemo uruhare bakabihanirwa hakurikijwe amategeko.


IMIHIGONEWS.RW



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153