![]() |
| Birarira mu gisambu |
Mu murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali,
umubyeyi witwa Kansilida ufite abana 11 yaraye mu gisambu kiri iruhande rw’inzu
yari amaze gusohorwamo n’ubuyobozi, mbere y’uko we ajyanwa gufungwa n’ubuyobozi
bw’umurenge. Ibi byabaye mu goroba wo ku wa 27 Gashyantare 2026, aho bamwe mu
bana basanzwe bakiri bato basanzwe basanzwe baryamye ku butaka mu gitondo
cy’uwo munsi.
Inkuru dukesha btn yageze aho mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa 27
Gashyantare 2026, yasanze bamwe muri aba bana bagihunyiza, baryamye mu gisambu
cyegeranye n’inzu bari babayemo mbere yo kuyisohorwamo. Nyina wabo, Kansilida
na we yari aho arundarunda udukoresho duke yari asigaranye.
Mu kiganiro yahaye btntv,Kansilida yavuze ko ibyamubayeho
byatangiye ubwo ubuyobozi bwamusenyeye inzu ngo bumushakire aho gukodesha.
Avuga ko nyuma y’igihe gito acumbikiwe, mu ijoro ryakeye ubuyobozi bwongeye
kugaruka bukamusohora muri iyo nzu.
Yagize ati: “Sinzi icyo bansohoreye kuko nta ntabwo nigeze
mbwirwa impamvu. Sinzi na nyiirinzu nabagamo, iyo mba muzi wenda nari kumusaba
akampa iminsi cyangwa nkamushakira amafaranga tukumvikana.”
Aha hantu hahoze inzu y’uyu mubyeyi, umunyamakuru yanasanze
hashyizwe abashinzwe irondo. Amakuru atangwa n’abaturage baturanye n’aho avuga
ko abo bashinzwe kurinda aho hantu kugira ngo uyu mubyeyi atazongera kuhagaruka
ngo abe ari ho arara.
Amakuru dukesha BTN ifite ni uko nyuma y’uko Kansilida agejeje
ikibazo cye ku mu itangazamakuru, yahise afatwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Jali
ajyanwa gufungwa, abana be 11 basigara mu gisambu nta muntu mukuru bari kumwe
nabo.
Iki kibazo cyateye impungenge bamwe mu baturage, bibaza ku
mibereho y’abo bana basigaye badafite aho kuba n’umubyeyi ubari hafi. Haribazwa
kandi icyateye ifungwa ry’uyu mubyeyi n’icyo ubuyobozi buteganya ku bana
basigaye.
Kugeza ubu, ntiharaboneka ibisobanuro birambuye bitanzwe
n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Jali ku mpamvu z’ikorwa ry’ikorwa ryo gusohora uyu
muryango no gufunga nyina w’abo bana. Imihigonews irakomeza gukurikirana iby’iyi
nkuru turabibagezaho mu makuru yacu ataha.
IMIHIGONEWS.RW

0 Comments
Imihigonews