Ubuyobozi bw’Akagari ka Nyabisindu, mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, bwashyikirije Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera i Kiramuruzi umwarimu wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ntete (GS Ntete), ukekwaho gukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina umwana w’umuhungu wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.
Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’akagari avuga ko mu ijoro ryo ku
wa 8 Ukuboza 2025, uyu mwarimu yajyanywe kuri RIB nyuma y’uko abaturage
batangiye gutanga amakuru yatumye hakemangwa imyitwarire ye, bikekwa ko yaba
yaragiranye imikoranire idahwitse n’umunyeshuri yigishaga.
Ubuyobozi bw’akagari buvuga ko bwakiriye amakuru agaragaza ko
umwana ashobora kuba yarakorewe ihohoterwa, ibihe bifatwa n’amategeko
nk’ibiremereye cyane iyo bikorewe umwana. Bavuga ko uyu mwana yagaragaje
impinduka mu miterere ye zirimo kuribwa umugongo no guhungabana mu mutwe,
bituma abamurera batangira kumubaza icyaba kibimutera.
Nyuma yo kuganirizwa, umwana ngo yasobanuye ko hari igihe
yajyaga mu rugo rw’uyu mwarimu bakahurira yo mu bihe bitandukanye, aho yavuze
ko habaga ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina mu masaha y’ijoro. Aya makuru ni
yo yatumye ikibazo gihabwa uburemere, gihita kigezwa ku nzego z’umutekano.
Ku ruhande rw’umwarimu ukekwaho ibi bikorwa, mbere yo
gushyikirizwa RIB, yemeye ko umwana yigeze kumusura ndetse rimwe akamuraza iwe,
ariko ahakana yivuye inyuma ko nta hohoterwa iryo ari ryo ryose ryigeze riba.
Yasobanuye ko byabaye mu rwego rwo kurinda umutekano w’umwana wari watashye
bwije, anavuga ko icyo gihe hari n’abandi bana bari kumwe, bityo ntiyemera
ibindi byatangajwe.
Abasanzwe barera uyu mwana bavuga ko batangiye kubona impinduka
mu myitwarire ye ari bwo batangiye gukeka ko hari ikibazo, kuko hari n’igihe
yaburaga mu rugo ntibamenye aho aherereye. Nyuma yo kuganira n’ubuyobozi
bw’akagari, hafashwe icyemezo cyo kugeza dosiye ku nzego z’ubugenzacyaha kugira
ngo hakorwe iperereza ryimbitse kandi ryigenga.
Kugeza ubu, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ntiruratangaza amakuru
arambuye ku iperereza riri gukorwa, ndetse nta rwego ruragira ibyo rwemeza mu
buryo bwemewe n’amategeko. Amakuru aturuka ku buyobozi bw’ishuri avuga ko
umwarimu atongeye kugaragara ku kazi kuva yajyanwa mu bugenzacyaha,
hagategerezwa umwanzuro w’inzego zibishinzwe kugira ngo hafatwe icyemezo gihuye
n’amategeko n’amabwiriza agenga uburezi.
Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’ishuri n’inzego z’ibanze
kugira ngo bagire icyo batangaza kuri iki kibazo, ariko kugeza ubu ntibaragira
icyo babitangazaho ku mugaragaro.
Inzego z’ibanze zirakangurira abaturage gukomeza gutanga amakuru
ku gihe igihe cyose hari aho bakeka ihohoterwa rishingiye ku gitsina,
by’umwihariko rikorewe abana, hagamijwe ko hafatwa ingamba zo kubarinda no
kubungabunga uburenganzira bwabo.
RIB ikomeje iperereza kuri iki kibazo hagamijwe kumenya ukuri,
gukurikiza amategeko no kurengera umutekano n’uburenganzira bw’umwana.
© IMIHIGO NEWS – Amakuru agezweho.


1 Comments
Imana imirengere peuh
ReplyDeleteImihigonews