-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Gatsibo: Umwarimu wa GS Ntete Akurikiranweho Ihohoterwa Rishingiye ku Gitsina ku Munyeshuri w’Imyaka 14

Ubuyobozi bw’Akagari ka Nyabisindu, mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, bwashyikirije Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera i Kiramuruzi umwarimu wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ntete (GS Ntete), ukekwaho gukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina umwana w’umuhungu wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’akagari avuga ko mu ijoro ryo ku wa 8 Ukuboza 2025, uyu mwarimu yajyanywe kuri RIB nyuma y’uko abaturage batangiye gutanga amakuru yatumye hakemangwa imyitwarire ye, bikekwa ko yaba yaragiranye imikoranire idahwitse n’umunyeshuri yigishaga.

Ubuyobozi bw’akagari buvuga ko bwakiriye amakuru agaragaza ko umwana ashobora kuba yarakorewe ihohoterwa, ibihe bifatwa n’amategeko nk’ibiremereye cyane iyo bikorewe umwana. Bavuga ko uyu mwana yagaragaje impinduka mu miterere ye zirimo kuribwa umugongo no guhungabana mu mutwe, bituma abamurera batangira kumubaza icyaba kibimutera.

Nyuma yo kuganirizwa, umwana ngo yasobanuye ko hari igihe yajyaga mu rugo rw’uyu mwarimu bakahurira yo mu bihe bitandukanye, aho yavuze ko habaga ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina mu masaha y’ijoro. Aya makuru ni yo yatumye ikibazo gihabwa uburemere, gihita kigezwa ku nzego z’umutekano.

Ku ruhande rw’umwarimu ukekwaho ibi bikorwa, mbere yo gushyikirizwa RIB, yemeye ko umwana yigeze kumusura ndetse rimwe akamuraza iwe, ariko ahakana yivuye inyuma ko nta hohoterwa iryo ari ryo ryose ryigeze riba. Yasobanuye ko byabaye mu rwego rwo kurinda umutekano w’umwana wari watashye bwije, anavuga ko icyo gihe hari n’abandi bana bari kumwe, bityo ntiyemera ibindi byatangajwe.

Abasanzwe barera uyu mwana bavuga ko batangiye kubona impinduka mu myitwarire ye ari bwo batangiye gukeka ko hari ikibazo, kuko hari n’igihe yaburaga mu rugo ntibamenye aho aherereye. Nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’akagari, hafashwe icyemezo cyo kugeza dosiye ku nzego z’ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse kandi ryigenga.

Kugeza ubu, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ntiruratangaza amakuru arambuye ku iperereza riri gukorwa, ndetse nta rwego ruragira ibyo rwemeza mu buryo bwemewe n’amategeko. Amakuru aturuka ku buyobozi bw’ishuri avuga ko umwarimu atongeye kugaragara ku kazi kuva yajyanwa mu bugenzacyaha, hagategerezwa umwanzuro w’inzego zibishinzwe kugira ngo hafatwe icyemezo gihuye n’amategeko n’amabwiriza agenga uburezi.

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’ishuri n’inzego z’ibanze kugira ngo bagire icyo batangaza kuri iki kibazo, ariko kugeza ubu ntibaragira icyo babitangazaho ku mugaragaro.

Inzego z’ibanze zirakangurira abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe igihe cyose hari aho bakeka ihohoterwa rishingiye ku gitsina, by’umwihariko rikorewe abana, hagamijwe ko hafatwa ingamba zo kubarinda no kubungabunga uburenganzira bwabo.

RIB ikomeje iperereza kuri iki kibazo hagamijwe kumenya ukuri, gukurikiza amategeko no kurengera umutekano n’uburenganzira bw’umwana.


 

© IMIHIGO NEWS – Amakuru agezweho.


Post a Comment

1 Comments

Imihigonews

Kwamamaza

+250788917153