-->

REB yashyize imbaraga muri Gahunda y’Amasomo y’Inyongera igamije gufasha abanyeshuri 230,000 kuzamura imyigire

Remedial program rwanda 2025-2026


Mu rwego rwo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi no gufasha abanyeshuri bafite intege nke mu myigire, gahunda y’Amasomo y’Inyongera (Remedial Learning Program) irakomeje gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’amashuri wa 2025–2026. Iyi gahunda igamije gufasha abanyeshuri bagera ku 230,000 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye kongera ubushobozi mu masomo y’ingenzi arimo Kinyarwanda, Imibare n’Icyongereza.

Gahunda y’Amasomo y’Inyongera yashyizweho hagamijwe kugabanya icyuho cy’imyigire cyagaragaye ku banyeshuri bamwe na bamwe, binyuze mu kubaha amasomo y’inyongera akorwa mu gihe cyagenwe n’amashuri. Iyi gahunda iteganya ko abarimu, abayobozi b’amashuri, ababyeyi n’izindi nzego z’uburezi bakorana kugira ngo abanyeshuri bafite intege nke bongere ubushobozi bwabo, bityo barusheho gutsinda neza amasomo no kugabanya umubare w’abasibira cyangwa abata ishuri.

Mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Amasomo y’Inyongera mu mwaka w’amashuri wa 2025–2026, hibandwa cyane ku banyeshuri bagaragaje intege nke mu masomo y’ibanze. Amasomo y’Ikinyarwanda, Imibare n’Icyongereza mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ndetse n’Ikinyarwanda,icyongereza,imibare,Amasomo mbonezamubano(SRS) ndetse n’Ubumenyi bucirirtse (SET) ni yo yahawe umwanya munini kuko ari yo afatwa nk’inkingi y’iterambere ry’ubumenyi bw’umunyeshuri.

Isesengura ry’imigendekere y’iyi gahunda mu mwaka w’amashuri ushize ryagaragaje ko abanyeshuri benshi bayitabiriye bagize iterambere mu myigire, ibintu byatanze icyizere ko gukomeza kuyishyira mu bikorwa bishobora kurushaho guteza imbere ireme ry’uburezi mu gihugu.

Muri uyu mwaka, ubuyobozi bw’uburezi burateganya gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, bukangurira abarimu gukoresha neza imfashanyigisho zateganyijwe no gutanga amasomo mu buryo bufasha abanyeshuri gusobanukirwa neza ibyo biga. Ababyeyi na bo basabwa kugira uruhare mu gukurikirana imyigire y’abannyeshuri babo no kubashishikariza kwitabira aya masomo.

Ku ruhande rw’imiyoborere y’amashuri, abayobozi basabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda, kumenya uko amasomo agenda no gutanga raporo ku nzego zibishinzwe. Ibi bigamije kugira ngo gahunda igende neza kandi abanyeshuri bayigenerwa babone ubufasha bukwiye.

Abashinzwe uburezi kandi bakomeje kwibutsa abarimu ko amahugurwa n’imfashanyigisho bijyanye n’iyi gahunda ari ingenzi mu gutanga amasomo yujuje ubuziranenge, bityo buri wese ufite inshingano muri gahunda agasabwa kuzuza neza ibyo ashinzwe.

Gahunda y’Amasomo y’Inyongera ikomeje gufatwa nk’imwe mu ngamba zigamije kuzamura ireme ry’uburezi no gufasha abanyeshuri bafite ibibazo by’imyigire kongera ubushobozi. Ubufatanye hagati y’abarimu, abayobozi b’amashuri, ababyeyi n’inzego z’uburezi buzaba ingenzi kugira ngo intego z’iyi gahunda zigerweho, bityo abanyeshuri barusheho gutsinda no gukomeza amashuri yabo neza.

Source: REB Remedial Learning Program Guidelines 2025–2026)

Yanditswe  UWARIVUZE Emmanuel
Journalist - IMIHIGONEWS


Post a Comment

0 Comments