![]() |
| Iminsi mikuru mu RWANDA |
Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abakorera mu Rwanda gutegura neza gahunda zabo z’akazi, iz’imiryango n’iz’ubucuruzi, IMIHIGO NEWS yabateguriye urutonde ruvuguruye rw’iminsi y’ikiruhuko rusange mu Rwanda mu mwaka wa 2026, ishyirwaho na Leta y’u Rwanda.
Iyi minsi mikuru igira akamaro kanini mu buzima bw’igihugu kuko
ihuriza hamwe Abanyarwanda mu kwizihiza amateka, indangagaciro z’igihugu,
ukwibohora, ukwishyira ukizana ndetse n’imyemerere itandukanye.
Urutonde rw’iminsi y’ikiruhuko rusange mu Rwanda buri mwaka
1. Umunsi Mushya w’Umwaka – 1 Mutarama buri mwaka
Uyu ni umunsi wizihizwa nk’itangira ry’umwaka mushya, ukaba ari ikiruhuko
rusange ku gihugu hose.
2. Umunsi w’Intwari – 1 Gashyantare buri mwaka
Wahariwe kwibuka no guha icyubahiro Intwari z’u Rwanda zagize uruhare mu
kubohora no kurengera igihugu.
3. Umunsi w’Abakozi – 1 Gicurasi buri mwaka
Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwizihiza uruhare rw’abakozi mu iterambere
ry’igihugu.
4. Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – 7 Mata
Umunsi w’ikiruhuko ugamije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no
gukomeza gusigasira amateka y’urwanda.
5. Umunsi wo Kwibohora – 4 Nyakanga
Uyu munsi wizihiza inkuru yo kwibohora kw’u Rwanda mu 1994, ushimangira amahoro
n’ubumwe.
6. Umunsi wo Kwishyira Ukizana – 1 Nyakanga
Umunsi wizihiza ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu.
7. Umunsi w’Isabukuru y’Umukuru w’Igihugu – 10 Nzeri
Uyu munsi wizihiza ivuka ry’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda. Ntabwo hatangwa
konji ariko uba ari umunsi twishimira twese nk’Abanyarwanda ko Umukuru w’igihugu
cy’urwanda Kagame Paul yavutseho
8. Umunsi wa Noheli – 25 Ukuboza
Umunsi mukuru w’Abakirisitu bizihiza ivuka rya Yezu Kristu.
9. Umunsi w'abatagatifu bose, 1 Ugushingo.
Ni umunsi hirya no hino ku Isi hizihizwa abatagatifu bose.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1959: Mbonyumutwa wabaye perezida wa mbere w’ u Rwanda, yakubiswe urushyi
n’abasore bari bamutegeye mu nzira bamuziza gushyigikira ivanwaho ry’ingoma ya
cyami.
1990: Hatangiye intambara yo mu ishyamba mu Rugano mu gihe cy’Urugamba rwo
Kubohora Igihugu.
1964:
10. Iminsi mikuru ishingiye ku myemerere (itariki zirahinduka):
- Idd
al-Fitr (usoza igisibo cya Ramadhan)
- Idd
al-Adha
- Umunsi
Mukuru wa Pasika (Easter Monday)
Iyi minsi igenwa hashingiwe kuri kalendari y’idini, bityo itariki zayo zigatangazwa na Leta uko umwaka wegereje.
11. Umunsi w’Umuganura Kanama buri mwaka.
Umuganura ni Umunsi Mukuru w’Igihugu wo Gusarura, wizihizwa buri mwaka mu
Rwanda ku wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, ukaba ari ikiruhuko rusange.
Ugamije guha icyubahiro umusaruro wa mbere wabonetse, guteza imbere ubumwe
bw’Abanyarwanda no kwizihiza ibyagezweho n’igihugu mu nzego zitandukanye.
Uyu munsi wongereweho agaciro kongera kuwizihiza ku rwego
rw’igihugu mu mwaka wa 2011 aho wagarutsweho nk’ikirango gikomeye cy’umuco
nyarwanda. Umuganura ugaragaza indangagaciro zo gushimira Imana n’igihugu,
gukunda igihugu, umurava n’umurimo ubyara umusaruro.
Mu kwizihiza Umuganura, hategurwa ibikorwa bitandukanye birimo gusangira
amafunguro ku mugaragaro, imbyino n’indirimbo gakondo, ndetse n’imurikabikorwa
by’ubuhinzi n’ubworozi, bigaragaza intambwe igihugu kigezeho mu kwihaza mu
biribwa no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Impamvu ari ngombwa kumenya iyi minsi mikuru
Kumenya iminsi y’ikiruhuko rusange mu Rwanda bifasha:
- Abakozi
n’abakoresha gutegura neza gahunda z’akazi
- Abanyeshuri
n’ibigo by’amashuri gutegura kalendari y’amasomo
- Abacuruzi
n’abashoramari guteganya iminsi y’ikiruhuko n’ingendo
- Imiryango
gutegura ibirori n’ingendo zo mu gihugu no hanze
Iminsi mikuru ya Leta ni igice cy’ingenzi mu buzima bw’igihugu n’imibereho y’Abanyarwanda. IMIHIGO NEWS izakomeza kubagezaho amakuru avuguruye ku mpinduka zose zashobora kuba kuri iyi kalendari cyane cyane ku minsi mikuru ishingiye ku myemerere.

0 Comments
Imihigonews