MUTAGATIFU AGATA
MUTAGATIFU AGATA
ABATAGATIFU BA KILIZIYA
Kuwa 5 Gashyantare
Abatagatifu duhimbaza
☆ Agata bm.
Umunsi wibukwaho,
MUTAGATIFU AGATA, Uwahowe Imana
Agata yavutse ahagana mu mwaka wa 231, avukira ahitwa i
Kataniya, mu ntara ya Sisiliya mu gihugu cy’Ubutaliyani. Agata yavukiye mu
muryango ukomeye, akaba yari afite uburanga butangaje.Yari umukobwa w’imico
myiza cyane, wicisha bugufi, wubaha Imana, kandi akaba yari yarayeguriye
ubusugi bwe. N’ubwo bwose iwabo bari bakize cyane, Agata ntiyigeze ararikira
ubukire bw’iby’isi. Icyo gihe rero Mburamatare w’Umuromani Kintiyanusi wari
umutegetsi ukomeye kandi akaba yarakomokaga mu muryango w’abakene, yashatse ko Agata
amubera umugore kugira ngo yiheshe icyubahiro kandi ajye yiratana uburanga
butangaje bwa Agata igihe azaba amaze kumubera umugore. Yageragezaga uko
ashoboye ngo Agata ahakane ubukristu, undi aranga amubera ibamba. Agata ndetse
amwerurira ko yasezeraniye Imana ubusugi. Kintiyanusi rero ngo bimare
kumushobera, niko gutegeka abasirikare be ngo bamumuzanire ku ngufu.
Baramuzana, Kintiyanusi abwira Agata ati: “Nta soni koko n’ubwo bwiza bwawe;
ukihandagaza ngo uri umukristu kandi ubona neza ubukire buguteganyirijwe”!
Agata aramusubiza ati: “Kuba umukristu ntuzi ko biruta kure umukiro n’ikuzo
by’isi?” yungamo ati: “Kristu wenyine ni we nzira y’agakiza ka muntu”.Agata
amaze kwanga ibyo Kintiyanusi yamushukishaga, kwintiyanusi yategetse ko
bamujyana mu nzu y’amahabara kwa Afrodiziya ngo bamarane iminsi mirongo itatu,
ngo maze Afrodiziya n’abakobwa be icyenda b’amahabara bakure Agata ku izima.
Batekerezaga ko bazamushukisha ibintu byinshi, yabananira bakamutera ubwoba,
bakanamugirira nabi. Agata yarabasubizaga ati : « umugambi wanjye ushinze ku
rutare kandi Yezu Kristu ni we ntangiriro yawo, amagambo yanyu ni nk’umuyaga,
n’ibyo munsezeranya bimeze nk’imvura igwa igahita. Ibiterabwoba munkangisha ni
nk’umugezi utemba. Ibyo byose mukoresha ngo mu ngushe hasi, bisanga inzu yanjye
itayega, ikaba nta cyayihungabanya ». Muri icyo gihe yari mu bigeragezo
bikomeye, ntiyahwemaga gusuka amarira asaba Nyagasani kuzashobora kugerana mu
ijuru ikamba ryo guhorwa Imana. Afrodiziya abonye Agata atava ku izima abwira
Kintiyanusi ati : « kumenagura amabuye no guhonda icyuma ngo gifate iforomo
ushaka biroroshye kurusha guhindura iyi nkumi ngo ive ku mahame n’imigenzo ya
gikirisitu ». Kintiyanusi ahamagaza Agata aramubaza ati : « ukomoka he ? »
Agata aramusubiza ati : « ndi imfura kandi nkomoka mu muryango ukomeye nk’uko
bene wacu bose babigendera ». Kintiyanusi aramubaza ati : « none se niba uri
imfura kuki witwara nk’abacakara ? ». Agata arasubiza ati : « ni uko ndi umuja
wa Yezu Kristu, niyo mpamvu ngarangara nk’aho ndi umuja ». Kintiyanusi ati : «
none se ko uri imfura kuki uvuga ko uri umuja ? » Agata arasubiza ati : «
ubupfura busumba ubundi ni ukuba umuja wa Yezu Kristu ». Kintiyanusi akomeje
kumva ibisubizo bya Agata bimucisha bugufi imbere ya rubanda, ararakara cyane
ategeka ko bamufunga, bakamugirira nabi cyane. Abonye ko Agata asuzuguye
ububabare, ategeka ko bamuca amabere. Cyakora Agata aramubwira ati : « wa
mugizi wa nabi we kandi ukabije ubugome, nta soni, uratinyuka ukambura umugore
amabere kandi waratunzwe n’ibere ry’umugore ? Iryo joro, Petero Mutagatifu
Intumwa aza yihinduye umukambwe cyane, akiza Agata kandi amusubirizaho amabere
ye, aranamwibwira ». ku munsi wa kane ni bwo Kwintiyanusi yagarutse, ategeka ko
bakaranga Agata ku makara, kandi yambaye ubusa. Nyuma y’ubwo bubabare, Agata
asaba Nyagasani kumwakira. Nyuma y’iryo sengesho arapfa. Yapfuye muri 251.
Nyuma y’urupfu rwe, mu mwaka wakurikiyeho, ikirunga cya Etina cyarutse
cyerekeza kuri uwo mujyi wa Kataniya. Abaturage babuze aho bahungira, bigira
inama yo gufata umwenda wari ku mva ya Agata mutagatifu, bawushyira imbere
y’urusukume rw’umuriro rwavaga mu kirunga rwerekeza kuri uwo mujyi. Ako kanya
uwo muriro urahagarara, umujyi urarokoka. Guhera icyo gihe abantu biyambaza
Agata mutagatifu kugira ngo abarinde iyo hari umutingito w’isi, iyo ibirunga
biruka n’iyo hari inkongi z’umuriro. Mutagatifu Agata rero ni umurinzi
w’abagore bonsa n’abafite abana bakiri batoya. Tumwizihiza ku itariki 5
Gashyantare.

0 Comments
Imihigonews