![]() |
| Ifoto: Flashtv screenshot |
Ishuri ryigisha ikoranabuhanga ryifuza ko abanyeshuri barifasha mu
kwiga amasomo yabo mu buryo budasubirwamo mu zindi kaminuza.
Abanyeshuri biga muri Rwanda Coding Academy, ishuri riherereye
mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Mukamira, barasaba Leta y’urwanda ko
bashyirirwaho kaminuza yihariye y’abanyeshuri basoe muri iri shuri kuko iyo
bajya mu zindi kaminuza hano mu rwanda basanga amasomo biga arayo basanzwe bazi,
bigatuma igihe cyabo kidakoreshwa neza. Nk’uko babitangarije kuri tereviziyo ya
Fulashi (Flash TV).
Abanyeshuri bavuga ko Rwanda Coding Academy itanga amasomo
y’ikoranabuhanga agezweho arimo software development, data science,
cybersecurity n’andi ajyanye n’ikoranabuhanga ariko iyo basoje bakajya mu zindi
kaminuza basanga amasomo ari ay’icyiciro cya mbere, bityo bakisanga basubiramo
ibyo bize.
Bavuga ko kaminuza yihariye yabafasha gukomeza gutera imbere mu
bumenyi bwabo, bikaba byanatuma Rwanda Coding Academy ikomeza kuba
icyitegererezo mu kwigisha ikoranabuhanga mu Rwanda.
Abafatanyabikorwa mu burezi nk’Ikigo gishinzwe uburezi bw’ibanze
(REB), Rwanda ICT Chamber na Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (Rwanda
ICT) ndetse na HEC basabwe kwita ku basaba iryo shuri no gukora igenamigambi
rihamye kugira ngo hashyirweho uburyo bwo guhuza amasomo y’ikoranabuhanga
n’imyigire ya kaminuza.
Gushyiraho kaminuza yihariye ya Rwanda Coding Academy byafasha kongera
ubushobozi bw’abanyeshuri no gutanga ubumenyi bugezweho mu gukumira gusubiramo
amasomo basanzwe bazi. Ibi kandi byatanga amahirwe yo guteza imbere
ikoranabuhanga mu Rwanda no kongera imbaraga z’urubyiruko mu isoko ry’umurimo.
IMIHIGO NEWS | Ikoranabuhanga

0 Comments
Imihigonews