Hari ibihe umuntu anyuramo akumva ubuzima butamworoheye, akibaza aho ejo he hazamugeza. Ariko kenshi, imyaka yuzuye urujijo n’ibibazo ni yo iba urufatiro rw’intsinzi y’ejo hazaza. Ku myaka 20-30, n'ubwo hari akavuyo n’ibibazo, inzozi zo kuba umuntu ukomeye no kugira icyo agezaho ziracyari nzima.
Ubuzima bugira ibyiciro bitandukanye, kandi buri myaka igira amasomo n’inshingano byayo. Hari abatinya ibihe bikomeye bakabifata nk’iherezo ry’inzozi zabo, ariko abandi babibonamo amahirwe yo kwiyubaka no gukura. Ku muntu ufite icyerekezo, imyaka 32 si iherezo ry’urugendo ahubwo ni intambwe imuganisha ku buzima bwiza n’intsinzi.
Ku myaka 32, ubuzima bushobora kuba bwuzuyemo urujijo n’ibibazo. Hari ibihe umuntu aba ataramenya neza aho ari kujya cyangwa uko azagerayo. Ariko iyo myaka y’akavuyo ntiba isobanura gutsindwa, ahubwo iba igihe cyo kwiga, gukomera no kwitegura ejo heza.
Ku myaka 40, intego iba ari ukuba umuntu ukomeye kandi
wiyubashye. Ni igihe cyo kuba warashoboye gushinga no kuyobora buzinesi yawe
bwite, ugatanga akazi n’amahirwe ku bandi ndetse ukagira uruhare mu iterambere
ry’umuryango.
Ku myaka 50, icyifuzo kiba ari ukuba umuntu uhagaze neza mu
bukungu kandi ufite ubunararibonye buhagije. Imyaka y’umurava n’imbaraga iba
yaratanze umusaruro, bigatuma umuntu agira icyizere mu byo akora ndetse akabaho
mu mutuzo n’ituze.
Ku myaka 60, intsinzi iba ifite igisobanuro kirenze amafaranga
cyangwa ibikorwa umuntu yagezeho. Icyo gihe kiba ari igihe cyo gusangiza abandi
ubumenyi n’ubunararibonye, gufasha abakiri bato no kubaho ubuzima bufite
umunezero n’uburinganire.
Ibibazo n’ibihe bikomeye si byo bigena ahazaza h’umuntu. Ahubwo, ukwihangana, icyizere n’inzozi ni byo bimufasha kuva mu kavuyo akagera ku ntsinzi. Rimwe na rimwe, imyaka isa n’iyuzuyemo urujijo ni yo iba iri gutegura umuntu gukora ibintu bikomeye no kuba uwo yahoraga yifuza kuba we.
IMIHIGONEWS.RW

0 Comments
Imihigonews