-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Manama: Ambasade ya Amerika muri Bahrain yaburiye abaturage gushaka ubwihisho kubera ibyago by’ibitero bya drone

Iran yateye ibisasu i MANAMA, Bahrain


MANAMA, Bahrain – 28 Gashyantare 2026. Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Manama yasohoye itangazo ryihutirwa riburira abaturage bayo n’abakozi bayo gushaka ubwihisho (shelter-in-place) mu gihe bumvise urusaku rw’ibiturika cyangwa impuruza, kubera impungenge z’ibitero bya drone na misile bishobora guterwa mu karere ka Moyen-Orient.

Iri tangazo ryasohotse mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, rikurikiye umwuka mubi w’umutekano mu karere nyuma y’ibikorwa bya gisirikare byavuzwe hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israheli na Iran, byakomeje kuzamura impungenge ku mutekano w’ibihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu.

Ambasade ya Amerika muri Manama, umurwa mukuru wa Bahrain, yasabye abaturage bayo guhita berekeza mu bwihisho bakava ahantu hasanzwe cyangwa hanze y’inyubako igihe bumvise urusaku rukomeye rw’ibiturika ndetse no gukurikira amakuru y’umutekano mu gihe cy’ibitero bishobora gukurikiraho.

Mu minsi ya vuba, intambara hagati ya Amerika na Israheli ku ruhande rumwe ndetse na Iran ku rundi, byongereye impungenge z’uko ibihugu byinshi by’Abarabu byo mu karere hashobora kuba intangarugero y’ibitero by’indege za drone, misile n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Abaturage bari mu bice bitandukanye bya Bahrain bavuze ko bumvise urusaku rukomeye mu mijyi nka Manama, Juffair, Amwaj, ndetse hakaba hari n’ababonye imyotsi y’ibisasu hejuru y’umujyi kuri uyu munsi, nk’uko ibitekerezo byifashishije urubuga rwa Reddit byabyerekanye.

Mu butumwa Ambasade yasohoye ibinyujije ku rukuta rwa  X rwahoze rwitwa tuwita (twitter), Buvuga ko Abanyamerika baturage n’abakozi bahamagariwe gushaka ubwihisho igihe bumvise urusaku rukomeye cyangwa ibiturika. Musabwe kuguma mu nyubako itekanye, ntabahengereza mu madirishya cyangwa imiryango kandi murasabwe gukomeza gukurikirana amakuru y’umutekano no kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Ambasade yavuze kandi ko iri mu bikorwa byo gushyira mu bikorwa gahunda yo kurinda no gutabara muri ibi bihe by’umutekano ushobora guhinduka vuba.

Ibiherutse gutangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye biravuga ko Amerika na Israheli bashyize ingufu mu bikorwa by’intambara muri Iran, ibyo bigatera umwuka mubi mu karere kose. Hari amakuru avuga ko Iran yongeye gukoresha misile n’indege za drone mu bice bitandukanye by’akarere k’Abarabu, harimo n’ibihugu birimo Kuwait na Qatar.

Bitewe n’iyi myigaragambyo ya gisirikare, ibihugu byinshi birimo na Bahrain byatangiye gutanga impuruza z’umutekano, by’umwihariko kubaturage b’ibihugu by’amahanga bibarizwa muri ibyo bihugu.

Abatuye Bahrain n’abashaka gutembera muri iki gihugu bashishikarizwa kwitonda no gukurikiza amabwiriza y’inzego z’umutekano.

Ibikorwa by’ubwikorezi n’ubucuruzi bishobora guhungabana bitewe n’uko umutekano uhagaze mu gihugu ndetse no mu karere hose.

Abanyamahanga basabwa kwiyandikisha muri gahunda za guverinoma zabo z’itumanaho n’umutekano igihe bari mu bihugu byakorewe izi mpuruza.

Impuruza yatanzwe na Ambasade ya Amerika muri Bahrain itangaza ko umutekano mu karere ka Moyen-Orient ukomeje kuba muke kandi ushobora guhinduka mu kanya gato. Abaturage, abashoramari n’abanyamahanga bari muri Bahrain basabwa gukomeza gukurikira amakuru yizewe, kubahiriza amabwiriza y’inzego z’umutekano no kugira gahunda zihuse zo kwirindira mu gihe habaye igitero cyangwa impuruza.

Mu gihe ibintu bikomeje gukurikiranwa, inzego zishinzwe umutekano ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane neza uko umutekano uhagaze n’ingaruka zishobora gukurikiraho.


imihigonews.rw



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153