
Archived 2025 foto imihigonews.rw
Mu gihe hari benshi bakunze kwibaza itandukaniro riri hagati
y’umushinjacyaha, umucamanza n’umwavoka cyane cyane mu manza ziburanishwa mu
nkiko zo mu Rwanda n’ahandi ku isi, hakomeje kugaragara urujijo ku nshingano
n’ububasha bwa buri wese. Izi nzego zose zifite aho zihuriye mu mategeko ariko
buri rumwe rukagira uruhare rwihariye mu gutanga ubutabera.
Mu Rwanda, ubutabera butangwa binyuze mu nzego zirimo Ubushinjacyaha
Bukuru, Inkiko z’u Rwanda, ndetse n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.
N’ubwo bose bakorera mu murongo umwe w’amategeko, inshingano zabo ziranyuranye
kandi ziruzuzanya.
Umushinjacyaha: Uhagararira Urwego runaka/Umuntu
runaka
Umushinjacyaha ni umunyamategeko ukorera Ubushinjacyaha, akaba
ashinzwe gukurikirana ibyaha mu izina rya Leta/Urwego runaka cyangwa umuntu ku
giti cye. Iyo habaye icyaha, ni we usuzuma dosiye akareba niba hari ibimenyetso
bihagije byo kuregera ukekwaho icyaha.
Urwego rw’Ubushinjacyaha mu Rwanda rufite inshingano zo
gukurikirana ibyaha no kurinda inyungu za Leta n’iz’abaturage. Umushinjacyaha
aba yarize amategeko (LLB), agahugurwa by’umwihariko ku mikorere
y’Ubushinjacyaha, Urugero rufatika: Nk’igihe habaye ubujura cyangwa icyaha
cy’ihohoterwa, umushinjacyaha ni we urega mu rukiko, asaba ibihano hashingiwe
ku mategeko n’ibimenyetso.
Umwavoka: Uhagararira inyungu z’umukiriya
Umwavoka ni umunyamategeko wigenga cyangwa ukorera ikigo, akaba ahagararira
umuntu ku giti cye cyangwa ikigo mu rukiko no mu zindi manza.
Abavoka biyandikisha mu Rugaga rw’Abavoka nyuma yo kurangiza
amasomo y’amategeko no guhugurwa by’umwihariko. Bafite inshingano zo kunganira
no gutanga inama mu by’amategeko. Urugero: Iyo umuntu arezwe icyaha, ashobora
gushaka umwavoka wo kumwunganira, akamufasha gusobanura urubanza no kwiregura
mu buryo bwemewe n’amategeko.
Umucamanza: Ufata icyemezo cya nyuma
Umucamanza ni we uyobora urubanza kandi agafata icyemezo cya
nyuma hashingiwe ku mategeko n’ibyatanzwe n’impande zombi.
Abacamanza bakorera mu Nkiko z’u Rwanda. Bashyirwaho hashingiwe
ku bumenyi n’ubunararibonye mu mategeko. Akenshi baba bafite uburambe mu mwuga
w’amategeko. Urugero: Mu rubanza rw’ubujura, nyuma yo kumva umushinjacyaha
n’umwavoka, umucamanza ni we ufata icyemezo cyo guhamya icyaha cyangwa ku
kugira umwere, Akanagena igihano gikwiye.
Ni nde ufite ububasha burenze undi?
N’ubwo bose ari abanyamategeko bize ku rwego rumwe rw’ibanze,
umucamanza ni we ufite ijambo rya nyuma mu rubanza. Umushinjacyaha asaba,
umwavoka akunganira, ariko umucamanza ni we uca urubanza.
Impuguke mu by’amategeko zivuga ko izi nzego eshatu zigize
inkingi z’ubutabera kandi ko kubisobanukirwa bifasha abaturage kurushaho
gusobanukirwa uburenganzira n’inshingano zabo mu mategeko.
Itandukaniro hagati y’umushinjacyaha, umucamanza n’umwavoka rishingiye ku
nshingano, si ku rwego rw’amashuri gusa. Bose barize amategeko ariko buri wese
agira uruhare rwe mu gutuma ubutabera butangwa mu mucyo no mu kuri.
Abaturage basabwa kumenya neza izi nshingano kugira ngo bajye
bitabaza urwego rukwiye igihe bafite ikibazo cy’amategeko, bityo ubutabera
bukomeze gutangwa neza kandi ku nyungu z’umuryango nyarwanda.
IMIHIGONEWS.RW
0 Comments
Imihigonews