-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Rwanda: Leta Izamuye Agaciro k’Ibiribwa by’Abanyeshuri ku Mashuri

Leta yongereye ifunguro mu mashuri mu rwanda

Leta y’u Rwanda yongereye amafaranga agenerwa ifunguro ry’abanyeshuri ku mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, hagamijwe gukomeza gutanga indyo yuzuye kandi ibafasha gukura neza. Ubu ifunguro ry’umwana wiga ku ishuri ryavuye kuri 150 Frw rikagera kuri 230 Frw.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike bya Afurika bigaburira abanyeshuri bose ku ishuri, yaba abiga bataha cyangwa abiga babamo. Gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri (School Feeding Programme) igamije gufasha abanyeshuri kugira imirire iboneye, kongera ubushobozi bwo kwiga no kugabanya ibibazo by’imirire mibi.

Mu mwaka wa 2025, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko hari amashuri 5.041 yigamo abanyeshuri 4.766.125, bangana na 35% by’abaturage bose. Amashuri y’incuke yigamo 605.229, abanza 3.006.709, ayisumbuye rusange 598.860, naho ayisumbuye guhera mu mwaka wa kane 196.384.

Inyandiko y’mabwiriza yo Gushyira mu Bikorwa Porogaramu y’Ibiribwa ku Mashuri mu Rwanda ya 2025 yashyizwe ahagaragara ku wa 13 Mutarama 2026, igaragaza ko amafaranga Leta itanga ku mwana wiga mu mashuri abanza yageze kuri 219 Frw, avuye kuri 135 Frw, naho abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye biga bataha Leta ibishyurira 642 Frw ku munsi, avuye kuri 556 Frw.

Umwana wo mu mashuri y’inshuke ahabwa 109 Frw ku munsi. Amafaranga umubyeyi atanga ku mwana umwe wo mu mashuri abanza ni 15 Frw ku munsi (975 Frw ku gihembwe), mu gihe ku mwana wo mu mashuri yisumbuye biga bataha bishyurwa 19.500 Frw ku gihembwe.

Amafunguro ategurwa n’ibigo by’amashuri agomba kuba akubiyemo ibigize indyo yuzuye, birimo ibinyampeke, ibinyabijumba, imboga, amavuta, imbuto n’ibikomoka ku matungo kandi ibiribwa bihinduranywa buri munsi.

Umuceri ku munyeshuri: Inshuke 50g, abanza 100g, ayisumbuye 130g
Ibishyimbo byumye: Inshuke 20g, abanza n’ayisumbuye 40g

Imboga (dodo): 100g ku mwana wese

Imbuto (avoka): 80g ku mwana

Ibikomoka ku matungo (inyama, amagi, amata): 50g ku mwana

Umwe mu bayobozi b’ishuri mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko n’ubwo Leta izamura amafaranga, amagarama umunyeshuri arya yakomeje kungana uko yari ameze kuva 2021, bitewe n’uko ibiciro by’ibiribwa ku isoko byiyongereye.

Impamvu yo kuzamura amafaranga agenerwa amafunguro bigamije guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, kongera imirire iboneye y’abanyeshuri no gufasha abanyeshuri kwiga neza.

Ingaruka z’abanyeshuri bazabona indyo iboneye, bikongera ubushobozi bwo kwiga; ababyeyi nabo babona igabanyirizwa ku mafaranga batanga.

Gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri ni imwe mu ngamba za Leta zo guteza imbere uburezi no kurwanya imirire mibi. Kuzamura agaciro,ubwiza,ingano ku mafunguro agenerwa Umuanyeshuri bizatuma abanyeshuri benshi bagira imirire iboneye, bikabafasha gukura neza no kwiga neza.

Nk’uko amakuru avuga mu nyandiko REB yatangaje kurubuga rwa whtasapp, isobanura imibare n’amafaranga, azashingirwaho kugira ngo ihe umurongo itangazamakuru ndtse n’abasomyi b’amakuru y’ingenzi kandi asobanutse ariko kandi ikagaragaza impinduka zifatika ku buzima bw’abanyeshuri n’imiryango yabo. Ese koko impinduka zizaboneka mu bigo by’amashuri ko hari amashuri menshi bagaburiraga abanyeshuri kawunga gusa, kuva ku wa mbere kugeza kuw’undi wa mbere? Ese hitezwe iki kuri iyi gahunda, Abafite inshingano zo kugenzura neza iyi gahunda kuko hari abahawe umwanya wo kwidagadura muri gahunda y’ishuri ntakigiye guhinduka.

imihigonews.rw|Amashuri & Imirire|Amakuru y’U Rwanda

 

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153