Kiramuruzi, ku wa 12 Ukuboza 2025 — Mu
gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Umunsi w’Abarimu mu rwego rw’Umurenge wa Kiramuruzi
watangijwe ku mugaragaro n’igikorwa cya Murare y’Abarimu, cyitabiriwe
n’abarimu basaga 500 bakorera muri uyu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo intara y'Iburasirazuba.
Uyu Muhango wari uteganyije uyu munsi saa tatu za Mugitondo
ariko kubera imvura ituma amasaha yigira imbere,Murare yatangiye saa tanu n’Iminota
makumyabiri n’itanu(11:25) za mu gitondo, aho abarimu bari bambariye uyu munsi,
N’ubwo bwose baje baje mu munsi mukuru ibyo byose babyiyibagije murare yari
yose, indirimbo z’urukundo rw’igihugu,indirimbo za murare n’izindi
zigaragaza ubumwe, ubwitange n’umurava w’abarezi mu gutanga umusanzu wabo mu
iterambere ry’igihugu.
Abayobozi b’inzego z’ibanze bari bitabiriye iki gikorwa akaba ari we wari umushyitsi mu kuru muri uyu munsi ndetse n'intumwa y'Umurenge mu rwego rw'Amashuri akaba yaturutse muri Kaminuza y'Igenga ya UTAB(University of Technology and Arts of Byumba), bashimye uruhare rw’abarimu mu guteza imbere ireme ry’uburezi, basaba ko ubufatanye hagati y’abarezi, ababyeyi n’inzego z’ubuyobozi bukomeza kwihutishwa kugira ngo umwana nyarwanda arusheho kubona uburezi bufite ireme.
Ibirori birakomeje mu masaha ya saa sita, aho hitezwe ibiganiro bigamije guteza imbere ireme ry’uburezi, guhemba abarimu bahize abandi ndetse no kungurana ibitekerezo ku mikorere myiza mu burezi.
Gumana natwe Imihigonews.rw mu Makuru atandukanye tukugezaho buri Munsi
Utekereza iki kuri ibi? Tanga igitekerezo cyawe muri comments.
0 Comments
Imihigonews