-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Iran yihanangirije Amerika ibyo Trump arimo bishobora guteza akaga ku Banyamerika

Amerika na Iran bateranye amagambo bapfa Umuhoro wa Hormon



Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Baqer Qalibaf, yatangaje ko amakimbirane akomeje hagati y’igihugu cye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashobora kugira ingaruka zikomeye ku baturage b’Amerika cyane cyane mu gihe impande zombi zikomeje guterana amagambo ku ikoreshwa ry’inzira ya Hormuz.

Ibi Qalibaf yabigarutseho ku wa 6 Mata 2026, mu butumwa yasohoye asubiza Donald Trump, uherutse gutanga umuburo ukomeye ku bijyanye n’ifungwa ry’iyi nzira y’ingenzi inyuzwamo ubucuruzi mpuzamahanga.

Donald Trump, abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social ku wa 5 Mata 2026, yari yatangaje ko Iran igomba gufungura inzira ya Hormuz bitarenze ku wa 7 Mata, bitaba ibyo hakaba hashobora gukurikiraho ibitero ku bikorwaremezo by’ingenzi by’iki gihugu, birimo inganda z’ingufu. Yagaragaje ko kudafungura iyi nzira byashyira Iran mu kaga gakomeye.

Mu gusubiza ayo magambo, Qalibaf yagaragaje ko ibyo Trump arimo bishobora guteza ibibazo birenze imbibi za Iran, ashimangira ko bishobora kugera no ku baturage ba Amerika ubwabo. Yavuze ko gukomeza kongera ubushyamirane bishobora kugira ingaruka ku miryango y’Abanyamerika ndetse no ku mutekano w’akarere muri rusange.

Yagize ati: “Ibyemezo bifatwa muri ubu buryo bishobora gushyira mu kaga buri muryango w’Abanyamerika kandi bikagira ingaruka zikomeye ku karere kose cyane cyane mu gihe hari gukurikizwa inyungu za politiki z’abandi bayobozi bo mu karere.”

Qalibaf kandi yagaragaje ko inzira y’intambara idashobora gutanga umusaruro mwiza ku ruhande urwo ari rwo rwose, asaba ko hakwiye gushakwa ibisubizo binyuze mu nzira z’amahoro.

Iyi myivurugutano ishingiye ku ifungwa ry’inzira ya Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi ku isi inyuzwamo ibicuruzwa cyane cyane ibikomoka kuri peteroli. Ni inzira ifite uruhare runini mu bucuruzi mpuzamahanga kuko inyuzwamo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku isi.

Ifungwa ryayo ryabaye nyuma y’ibitero Iran yagabweho ku wa 28 Gashyantare 2026, ibintu byahise bitera impungenge ku bukungu bw’isi, aho ibihugu byinshi byahise bihura n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Mu Rwanda na ho byagize ingaruka zifatika, aho Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruherutse gutangaza izamuka ry’ibiciro bya lisansi na mazutu. Litiro ya lisansi yageze ku mafaranga 2303 Frw, yiyongeraho 314 Frw, mu gihe mazutu yo yageze kuri 2205 Frw, yiyongeraho 257 Frw.

Ibi bigaragaza uburyo amakimbirane mpuzamahanga ashobora kugira ingaruka ku bihugu bitari mu ntambara by’umwihariko mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Mu gihe impande zombi zikomeje guterana amagambo, impungenge ni nyinshi ku hazaza h’iyi mvutano cyane ko inzira ya Hormuz igira uruhare rukomeye mu mutekano w’ubukungu bw’isi. Abasesenguzi bagaragaza ko gukomeza gukaza umurego bishobora gutuma ibintu birushaho gukomera, bityo hakaba hakenewe ibiganiro byihutirwa byashakira umuti urambye iki kibazo.


IMIHIGONEWS.RW

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153