![]() |
| Dr. Bizimana Jean Damascene MINUBUMWE |
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu , Dr. Jean Damascène Bizimana yatangaje ko ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana, abantu benshi bishwe bazira kuvuga ukuri ku miyoborere mibi yaje no gushyira igihugu mu nzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabitangaje ku wa 5 Mata 2026 mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’igihugu
cy’itangazamakuru(RBA) aho yagarutse ku mateka agaragaza uko ubutegetsi bw’icyo
gihe bwacecekesheje abatinyukaga kunenga politiki yabwo.
Dr. Bizimana yavuze ko kuva Habyarimana yafata ubutegetsi mu
1973, hashyizweho imiyoborere igendera ku gitugu, aho uwageragezaga kugaragaza
ibibazo byari mu gihugu yahitaga acecekeshwa cyangwa akicwa.
Yagize ati: “Ugeragezaga kugaragaza ko mu Rwanda hari
imitegekere mibi cyangwa ikibazo cy’impunzi kigomba kwitabwaho, iyo atamwicaga
yaramucecekeshaga.”
Mu ngero yatanze, yagarutse kuri Padiri Sindambiwe Silvio, wari
umuyobozi w’Ikinyamakuru Kinyamateka mu myaka ya 1980, cyari mu bitangazamakuru
byasomwaga cyane icyo gihe.
Yavuze ko Sindambiwe yashyize imbere itangazamakuru ryigenga,
agashyiramo abanyamakuru b’abahanga bandikaga inkuru zagaragazaga ibibazo byari
mu miyoborere y’igihugu, by’umwihariko politiki y’ivangura mu mashuri.
Ibi ngo byatumye atotezwa bikomeye n’abayobozi barimo Aloys
Nsekalije na Augustin Nduwayezu, kugeza ubwo basabye Inama y’Abepisikopi
Gatolika kumwirukana ku buyobozi bwa Kinyamateka.
Nyuma yo kwirukanwa, yasubiye i Butare akomereza ibikorwa bye
ariko akomeza gukurikiranwa n’inzego z’ubutasi.
Dr. Bizimana yavuze ko mu 1988, Sindambiwe yitabiriye inama
mpuzamahanga ku itangazamakuru yabereye mu Budage, aho yari yateguye kugeza ku
bitabiriye ubuhamya bw’uko ubutegetsi bw’u Rwanda bwatotezaga itangazamakuru.
N’ubwo hari abagerageje kumubuza gutanga icyo kiganiro,
yaracyatanze, agaragaza uko ukuri kwacecekeshwaga.
Gusa agarutse mu Rwanda, ngo ntiyatinze guhitanwa n’impanuka
yatewe n’ikamyo ya Leta, bikekwa ko atari impanuka isanzwe.
Ati: “Agarutse ntiyamaze kabiri, bamugongesha ikamyo ya Leta.
Ibyo ni ibimenyetso bizwi.”
Minisitiri Bizimana kandi yagaragaje ko atari we wenyine, kuko
hari n’abandi banyepolitiki bishwe mu buryo busa n’ubwo, barimo François
Muganza, washakaga gushinga ishyaka rya politiki, ndetse na Felicula
Nyiramutarambirwa, wagaragaje ibibazo by’uburiganya mu itangwa ry’amasoko ya
Leta.
Yavuze ko abo bose bagiye bicwa cyangwa bagacecekeshwa, harimo
n’abagiye barogwa, kubera gusa ko bashakaga kugaragaza ukuri ku miyoborere
mibi.
Ibi byose, nk’uko yabigaragaje, biri mu byashyize u Rwanda mu
nzira mbi yarangiye ibaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr. Bizimana yasabye Abanyarwanda gukomeza kwigira ku mateka,
bakirinda icyatuma basubira mu bihe by’ivangura n’akarengane, anasaba ko ukuri
ku mateka yakomeza gusigasirwa no kwigishwa abakiri bato.
IMIHIGONEWS.RW


0 Comments
Imihigonews