Mu gihe intambara hagati ya Iran, Amerika na Israel ikomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwo Hagati, Leta ya Iran yatangaje amakuru mashya ku buzima bw’Umuyobozi Mukuru wayo, nyuma y’igihe kinini atagaragara mu ruhame agakurikirwa n’ibitero bikomeye byahitanye se ndetse bikamusigira ibikomere bikomeye.
Tehran yavuze ko Umuyobozi Mukuru wa Iran yagiranye ibiganiro na
Perezida wa Iran, ibintu byahise bihosha bamwe mu bari bamaze iminsi bakeka ko
yaba ameze nabi cyane cyangwa yarahungishijwe ahantu hatazwi kubera umutekano
muke uri mu gihugu.
Ibi bibaye mu gihe Donald Trump yatangaje ko intambara ishobora
“kurangira vuba cyane”, nyuma y’ibiganiro byabaye hagati ya Washington na
Tehran ku kibazo cya nucléaire ya Iran ndetse n’ikorwa ry’ubucuruzi mu nyanja Umuhora
wa Hormuz.
Trump yavuze ko ibiganiro biri kugenda neza kandi ko Iran ishaka kugera ku
masezerano, ariko anongeraho ko Amerika ishobora kongera ibitero bikomeye mu
gihe ibyo biganiro byapfa.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko Iran
ikomeje gusuzuma inyandiko y’amasezerano yashyizweho na Amerika, harimo
guhagarika ibikorwa byo kongera yuriniyamu ndetse no kongera gufungura inzira
ya horumuzi, ifatwa nk’umutima w’ubucuruzi bwa peteroli ku isi.
N’ubwo Trump agaragaza icyizere cy’amahoro, bamwe mu basesenguzi
mpuzamahanga bavuga ko ibintu bikiri bibi cyane kuko impande zombi zigifite
ibyo zidahurizaho. Hari impungenge ko intambara ishobora kongera gukara mu gihe
ibiganiro byananirana cyangwa Iran igakomeza ibikorwa byo kugenzura inyanja ya
Hormuzi.
Muri aya masaha iyi nkuru abantu bose ku isi bari bayitezeho ubukiriro ku
bukungu bw’isi bukomeje gutikira, aho bamwe bashinja Trump kuvuga amagambo
atandukanye ku gihe intambara izarangirira, mu gihe abandi bavuga ko Iran
itazemera gushyirwa ku gitutu na Amerika.
Kugeza ubu, isi yose ikomeje gukurikiranira hafi uko ibiganiro
hagati ya Tehran na Washington biri kugenda, mu gihe ibiciro bya peteroli
ndetse n’umutekano mpuzamahanga bikomeje guhungabanywa n’iyi ntambara igenda
ifata intera uko bwije n’uko bucyeye.
IMIHIGONEWS.RW

0 Comments
Imihigonews