Abaturage bo mu tugari tubiri two mu Murenge wa Nkanka n’utundi dutanu two mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, bahawe ibiribwa by’ibanze nyuma yo kurumbya imyaka yabo bitewe n’izuba ryinshi. Iyi mfashanyo igenewe imiryango 2,403 y’aho hantu, igamije kubafasha kwirinda inzara no kwambuka ibi bihe bikomeye.
Abaturage bavuga ko imyaka yabo yarangirika, ku buryo n’isoko
ry’ahagurishirwaga imyaka ryabaye ikibazo. Umwe mu baturage yagize ati:“Twahuye
n’amapfa y’izuba, imyaka irangirika nta nakamwe twagejeje mu rugo. Twibaza uko
bizagenda. Uwagiye mu isoko agafuka yajyanye akagaruriraho. Twibazaga uko
tuzabona icyo kurya mu gihe cy’isarura n’itera.”
Undi yakomeje avuga ko nubwo bashyizeho ibihingwa bitandukanye,
byose byarumbiye:
“Twahinze ibishyimbo, ibigori, soya n’imyumbati. Ariko byose byararumbye,
nta kintu twasaruye.”
Abaturage bahawe ibiribwa bashimiye Leta y’u Rwanda ku
bw’inkunga yabagejejeho. Umwe yagize ati:
“Nahawe ibiro 50 by’ibigori n’ibiro 25 by’ibishyimbo. Nabishimiye cyane kuko
biramfasha. Nibazaga aho nzakura ibyo kurya, none biramfasha kugeza igihembwe
gitaha nta mapfa nongere guhura nayo.”
Undi yongeyeho ati:
“Iyo tubonye ibiribwa nk’ibi, Leta ikatugoboka. Dutekereza ko ari umubyeyi
utuba hafi igihe cyose.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yabwiye RBA
ko iyi mfashanyo igenewe kubafasha kwambuka ibi bihe bikomeye, abasaba kuyifata
neza:
“Umuntu ashobora kubona umufuka w’ibiro 50 by’ibigori agatekereza ko ari
byinshi, ariko twababwiye ko ari iby’amezi atatu. Twababwiye kandi ko badakwiye
gushukwa n’umuntu ngo abigurishe, kuko hari ababyirengagiza. Iyo mfashanyo
izabafasha kwambuka aya mezi atatu mu gihe bategereje umusaruro w’Urugaryi.”
Muri rusange, abaturage bahawe toni 239 z’ibigori, toni 95
z’ibishyimbo, ndetse n’imigozi y’ibijumba izahingwa kuri hegitari 34. Ibiribwa
byatanzwe hashingiwe ku mubare w’abagize umuryango: ku muryango ufite umuntu
umwe kugeza kuri batanu bahawe ibilo 18 by’ibishyimbo n’ibiro 45 by’ibigori.
Mu Karere ka Nyamasheke, naho habarurwa imiryango 2,500 yahuye
n’ikibazo cy’izuba ryibasiye imyaka, ishobora gukenera ubufasha nk’ubwo
bwatanzwe muri Rusizi.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwagaragaje ko iyi mfashanyo
igamije gukomeza kubafasha no kwirinda inzara mu gihe bategereje isarura
ry’igihembwe gitaha. Abaturage barasabwa gukoresha neza iyi mfashanyo no
kuyigumana mu buryo bwiza, hagamijwe kwirinda ibihe bibi by’imihindagurikire
y’ikirere.


0 Comments
Imihigonews