-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

AFCON: Victor Osimhen ashobora gusezerera Super Eagles irushanwa ritarangiye nyuma yo gushyamirana na bagenzi be


Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Victor Osimhen, ashobora gusezerera Super Eagles mu mikino y’Igikombe cya Afurika (AFCON) ritarangiye, ndetse akanasezera burundu ku Ikipe y’Igihugu, nyuma y’amakimbirane yagiranye na bagenzi be, by’umwihariko Ademola Lookman, mu mukino uherutse guhuza Nigeria na Mozambique.

Ibi bibaye mu gihe Nigeria ikomeje kwitwara neza muri AFCON iri kubera muri Maroc, aho iherutse gutsinda Mozambique ibitego 4-0 ikabona itike ya ¼ cy’irangiza. Gusa, imyitwarire ya Osimhen nyuma y’uyu mukino yashyize impungenge mu bafana n’abasesenguzi b’umupira w’amaguru.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 5 Mutarama 2026, ni bwo Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yakinnye na Mozambique mu mukino wo gushaka itike ya ¼ cy’iri rushanwa. Uyu mukino warangiye Nigeria itsinze ibitego 4-0, Ademola Lookman agirwa umukinnyi mwiza w’umukino.

Gusa umukino ugeze ku munota wa 63, Victor Osimhen yagaragaje kutishimira uko umukino wagenze, yasingirira Ademola Lookman, amubwira amagambo atari meza. Umukino urangiye, Osimhen yanze kugumana na bagenzi be mu kibuga, ahita ajya mu rwambariro.

Aganira n’itangazamakuru, Lookman yavuze ko ibyo byabaye ari ibisanzwe mu mupira w’amaguru, ashimangira ko nta kibazo gikomeye kiri mu ikipe.

Ati: “Ni ibisanzwe mu mupira w’amaguru, Osimhen ni umuvandimwe wanjye. Nta kibazo kiri mu ikipe, icyo dushyize imbere ni imikino iri imbere. Abafana nibakomeze kutuba hafi.”

Ku ruhande rwe, Victor Osimhen yavuze ko atishimiye uburyo bagenzi be bagaragaje gutuza, avuga ko mu mupira w’amaguru ibintu bishobora guhinduka mu kanya gato.

Yagize ati: “Mu minota mike ushobora gutsindwa ibitego byinshi. Ntabwo dukwiye gutuza nk’uko ibintu byari byifashe. Gutsindwa bitugiraho ingaruka zikomeye, cyane cyane njye.”

Yakomeje avuga ko nubwo yagiranye amagambo akomeye na Lookman, bakiri abavandimwe, anemeza ko buri Munya-Nigeria yifuza gutwara Igikombe cya Afurika, nubwo bitaboroheye ikipe.

Hagati aho, ikinyamakuru Arise News cyo muri Nigeria cyatangaje ko Osimhen yiyambuye uburenganzira bwo gukina AFCON, anavuga ko ari guteganya gusubira muri Turikiya, ndetse ko atacyifuza kongera gukinira Ikipe y’Igihugu ya Nigeria.

Mu gihe amakuru akomeje kuvuguruzwa, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria riri kugerageza kugumana Victor Osimhen, mbere y’umukino ukomeye wa ¼ cy’irangiza uzahuza Nigeria na Algeria ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026. Abafana benshi biteze kureba niba uyu rutahizamu azagaragara muri uwo mukino, cyangwa niba aya makimbirane azasiga asize Super Eagles mu bihe bikomeye.

 

IMIHIGO NEWS | Within the best News

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153