Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Victor Osimhen, ashobora gusezerera Super Eagles mu mikino y’Igikombe cya Afurika (AFCON) ritarangiye, ndetse akanasezera burundu ku Ikipe y’Igihugu, nyuma y’amakimbirane yagiranye na bagenzi be, by’umwihariko Ademola Lookman, mu mukino uherutse guhuza Nigeria na Mozambique.
Ibi bibaye mu gihe Nigeria ikomeje kwitwara neza muri AFCON iri
kubera muri Maroc, aho iherutse gutsinda Mozambique ibitego 4-0 ikabona itike
ya ¼ cy’irangiza. Gusa, imyitwarire ya Osimhen nyuma y’uyu mukino yashyize
impungenge mu bafana n’abasesenguzi b’umupira w’amaguru.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 5 Mutarama 2026, ni bwo
Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yakinnye na Mozambique mu mukino wo gushaka itike ya
¼ cy’iri rushanwa. Uyu mukino warangiye Nigeria itsinze ibitego 4-0, Ademola
Lookman agirwa umukinnyi mwiza w’umukino.
Gusa umukino ugeze ku munota wa 63, Victor Osimhen yagaragaje
kutishimira uko umukino wagenze, yasingirira Ademola Lookman, amubwira amagambo
atari meza. Umukino urangiye, Osimhen yanze kugumana na bagenzi be mu kibuga,
ahita ajya mu rwambariro.
Aganira n’itangazamakuru, Lookman yavuze ko ibyo byabaye ari
ibisanzwe mu mupira w’amaguru, ashimangira ko nta kibazo gikomeye kiri mu
ikipe.
Ati: “Ni ibisanzwe mu mupira w’amaguru, Osimhen ni
umuvandimwe wanjye. Nta kibazo kiri mu ikipe, icyo dushyize imbere ni imikino
iri imbere. Abafana nibakomeze kutuba hafi.”
Ku ruhande rwe, Victor Osimhen yavuze ko atishimiye uburyo
bagenzi be bagaragaje gutuza, avuga ko mu mupira w’amaguru ibintu bishobora
guhinduka mu kanya gato.
Yagize ati: “Mu minota mike ushobora gutsindwa ibitego
byinshi. Ntabwo dukwiye gutuza nk’uko ibintu byari byifashe. Gutsindwa
bitugiraho ingaruka zikomeye, cyane cyane njye.”
Yakomeje avuga ko nubwo yagiranye amagambo akomeye na Lookman, bakiri
abavandimwe, anemeza ko buri Munya-Nigeria yifuza gutwara Igikombe cya Afurika,
nubwo bitaboroheye ikipe.
Hagati aho, ikinyamakuru Arise News cyo muri Nigeria cyatangaje
ko Osimhen yiyambuye uburenganzira bwo gukina AFCON, anavuga ko ari guteganya
gusubira muri Turikiya, ndetse ko atacyifuza kongera gukinira Ikipe y’Igihugu
ya Nigeria.
Mu gihe amakuru akomeje kuvuguruzwa, Ishyirahamwe ry’Umupira
w’Amaguru muri Nigeria riri kugerageza kugumana Victor Osimhen, mbere y’umukino
ukomeye wa ¼ cy’irangiza uzahuza Nigeria na Algeria ku wa Gatandatu, tariki ya
10 Mutarama 2026. Abafana benshi biteze kureba niba uyu rutahizamu azagaragara
muri uwo mukino, cyangwa niba aya makimbirane azasiga asize Super Eagles mu
bihe bikomeye.

0 Comments
Imihigonews