-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

REB yasubije abayobozi b’amashuri 890 ku mwanya w’ubwarimu nyuma yo kunanirwa isuzuma

Rwanda Basic Education Board


Imyanya y’ubuyobozi bw’amashuri irashyirwa ku isoko mu cyumweru gitaha, mu gihe abarimu 500 bari kuri waiting list bazahabwa offers.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyatangaje ko abayobozi b’amashuri abanza n’ayisumbuye 890 batabashije kubona amanota 70 kuri 100 mu isuzuma ry’ubuyobozi basubijwe ku mwanya w’ubwarimu, mu rwego rwo kunoza imiyoborere y’amashuri no guteza imbere ireme ry’uburezi.

Ibi byatangajwe na Dr Mutezigaju Flora, Umuyobozi Mukuru wa REB, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, aho yasobanuye ko impinduka zakozwe zigamije gushyira mu myanya y’ubuyobozi abarimu bafite ubushobozi, ubunararibonye n’indangagaciro bikwiye kuyobora amashuri.

Dr Mutezigaju Flora yavuze ko abayobozi bose batabashije kugera ku manota asabwa (70/100) bahise bakurwa muri sisiteme y’abayobozi b’amashuri (Head Teachers/Principals) bagasubizwa ku myanya yabo y’ubwarimu, haba mu mashuri abanza n’ayisumbuye.



Yongeyeho ko imyanya yose 890 yasigaye ari vacant izashyirwa ku isoko mu cyumweru gitaha, kugira ngo abarimu basanzwe bigisha bayipiganire binyuze mu buryo bwemewe (mis/mitfotra) aha,ashimangira ko abarimu b’abadamu bashishikarizwa cyane kwitabira iri piganwa, kuko byagaragaye ko bagaragaza ubushobozi n’umwete mu buyobozi.

REB yanatangaje kandi ko abarimu 500 batsinze isuzuma ry’ubuyobozi bari ku rutonde rwo gutegereza (waiting list) bazahabwa offers mu cyumweru gitaha, bityo imyanya izasigara ipiganirwa izaba 390.

Ku mashuri yayoborwaga n’abayobozi batatsinze isuzuma, Dr Mutezigaju Flora yasobanuye ko mu gihe hategerejwe abayobozi bashya, umwarimu ufite uburambe burenze abandi kandi ufite ubushobozi mu buyobozi ari we uzajya ayobora ishuri by’agateganyo, kugira ngo ibikorwa by’amashuri bitadindira.

Izi mpinduka za REB zije mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kunoza imiyoborere y’amashuri no guteza imbere ireme ry’uburezi, aho kuyobora ishuri bifatwa nk’inshingano isaba ubumenyi, ubunararibonye n’ubwitange. Abarimu bujuje ibisabwa barasabwa gukurikira amatangazo azashyirwa ahagaragara no kwitegura guhatanira iyo myanya.

 


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153