-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Gatsibo: Imvura yasambuye inzu y’umukecuru w’imyaka 82, asaba ubufasha bwo kubona aho aba


Mukagatare Pharasia wo mu Murenge wa Kiramuruzi avuga ko nta mutekano afite nyuma y’uko umuyaga n’imvura bisenye inzu ye, ubuyobozi bukavuga ko nta bushobozi buhari

Ku wa 11 Ukuboza 2025, imvura nyinshi irimo umuyaga mwinshi yaguye mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo igurura igisenge k'inzu ya Mukagatare Pharasia, umukecuru w’imyaka 82, ubu ubana n’umwana we muto arasaba ubufasha.

IMIHIGO NEWS yasuye uyu mukecuru utuye mu Mudugudu w’Itaba, Akagari ka Nyabisindu, aho yagaragaje ubuzima bukomeye arimo nyuma yo gusenyerwa n’imvura. Ibi birasaba umuturage wese ubufatanye mu gutabara abahuye n’ibibazo byihutirwa.

Mukagatare Pharasia, wavutse mu 1943, avuga ko imvura yamusenyeye inzu yaguruye igisenge cyose igikura ku nzu, kikagwa kure muri metero 50 uvuye aho inzu yari iri gusa avuga ko amabati yariyarashaje yose nta narimwe ryasigaye ari rizima,iyo mvura yaguye ahagana saa munani z’amanywa, irimo umuyaga ukaze.

Ati:“Nyuma y’ibyabaye sinavuga ko mfite umutekano. Kugeza ubu ntaho mfite ho kuba.”

Uyu mukecuru avuga ko mu byangiritse mu nzu harimo ibikoresho byinshi byo mu rugo birimo amasafuriya, amasahani, ibiyiko n’ibindi, ndetse n’ibiryamirwa byose byari mu nzu bikangirika ku buryo nta na kimwe cyasigaye gikoreshwa.

Avuga ko kuri ubu ari kwifashisha Igikoni ariko we atabura kukita akagakoni gato kari munsi y’urugo yatekeragamo, akomeza avuga ko kubera imvura nyinshi irikugwa cyatangiye gusenyuka mu mpande ati: "None se urumva Umutekano urihe he?" Pharsia 

Ati:“Aho turi ubu,si aho gutura. Nta mutekano mfite, kandi imvura ikomeje kugwa, rero niba ubu ntarabona igisubizo urikumva ko ari ibi bazo bikoye cyane”


Mukagatare avuga ko igihe imvura yaguye mu nzu nta muntu warimo, kuko bari mu masaha y’igicamunsi bagiye gutegura amafunguro, bityo habayeho amahirwe ko nta buzima bw’abantu bwahatikiriye.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Pharasia avuga ko Ubayobozi bw'umudugudu n’Akagari baje kureba ibyangiritse, ariko bamubwira ko Akagari nta bushobozi gafite, ko igisubizo cyaba kwiyambaza umusanzu w’abaturage.

Umuturanyi wa Mukagatare, wasabye ko amazina ye atagaragazwa, yatubwiye ko ubuyobozi bw’Akagari bwaje bukavuga ko nta mafaranga ahari ahagije, bityo hakaba hateganyijwe ko abaturage basabwa gutanga inkunga uko babishoboye.

Mukagatare avuga ko kugeza ubu nta bufasha arabona, ndetse ko no mu minsi mikuru ya Noheli yahuye n’umuyobozi w’umudugudu, Murekatete Pharasia, akamwibutsa ikibazo afite, Ubuyobozi bumwemerera kuzamukurikiranira ikibazo cye ariko Inyuma y’iminsi mikuru.

IMIHIGO NEWS yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Akagari kugira ngo bugire icyo bubivugaho, ariko ntitwabashije kubabona mbere y’itangazwa ry’iyi nkuru.

Iyi nkuru igaragaza ko ibiza bikomeje gusiga bamwe nabamwe mu buzima bugoye, bigasaba ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi, imiryango n’abagiraneza, by’umwihariko mu gutabara abafite ibyago.

Mukagatare Pharasia asaba ko yahabwa ubufasha bwihuse bwo kubona aho aba mu mutekano, by’umwihariko asaba ko nibura yasanirwa igisenge cyangwa agahabwa aho yabona yarambika umusaya mu gihe imvura igikomeje kugwa. Asaba ubuyobozi n’abagiraneza kumwumva, kuko ubuzima bwe buri mu kaga.

IMIHIGO NEWS izakomeza gukurikirana iby'iki kibazo.





IMIHIGO NEWS | With in the best News


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153