-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Ibihugu 21 n’imiryango y’Abayisilamu byamaganye icyemezo cya Israel cyo kwemera Somaliland nk’igihugu cyigenga


Ibyo bihugu byatangaje ko uwo mwanzuro unyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi ushobora guhungabanya umutekano w’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Inyanja Itukura, mu gihe Somalia iherutse kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ibihugu 21 birimo ibyinshi byo mu Barabu, Afurika n’imiryango mpuzamahanga y’Abayisilamu, byasohoye itangazo rihuriweho ryamagana icyemezo Guverinoma ya Israel yafashe ku wa 26 Ukuboza 2025 cyo kwemera Somaliland nk’igihugu cyigenga, bivuga ko ari igikorwa kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi gishobora guteza umutekano muke mu karere ka Horn of Africa n’Inyanja Itukura.

Iri tangazo rije mu gihe akarere ka Afurika y’Iburasirazuba karimo guhinduka cyane mu bya politiki n’umutekano, by’umwihariko nyuma y’uko Somalia ibaye umunyamuryango mushya w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ibintu byongereye uburemere bw’ubusugire n’ubumwe bw’icyo gihugu ku rwego rw’akarere n’isi yose.

Ibyo bihugu byatangaje ko icyemezo cya Israel cyo kwemera Somaliland nk’igihugu cyigenga kibangamira ubusugire bwa Somalia, igihugu Somaliland yakomeje kwifata nk’igice cyacyo kuva mu 1991 nubwo itigeze yemerwa ku mugaragaro n’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Mu itangazo ryabo, byavuze ko uwo mwanzuro:
Unyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga ubusugire bw’ibihugu, Ushobora guhungabanya umutekano w’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba,Wateza umwuka mubi mu bihugu bikora ku Nyanja Itukura, ahafite akamaro kanini mu bucuruzi mpuzamahanga.

Ibihugu byashyize umukono kuri iri tangazo birimo Arabie Saoudite, Misiri, Turikiya, Iran, Pakistan, Qatar, Jordan, Algerie, Iraq, Kuwait, Oman, Libya, Palestine, Somalia, Sudan, Yemen, Comoros, Djibouti, Gambia, Nigeria, Ibirwa bya Maldives, hamwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abayisilamu ku Isi (OIC).

Iri tangazo rishimangira ko gushyira hanze umwanzuro uhuriweho bigamije gushyigikira Somalia mu gukomeza kugenzura no kurinda ubusugire bw’ubutaka bwayo, cyane cyane mu bihe igihugu kiri kongera kwiyubaka no kwiyegereza imiryango mpuzamahanga.

Ku wa 26 Ukuboza 2025, Minisitiri w’Intebe wa Israel n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga bashyize umukono ku itangazo ryemeza Somaliland nk’igihugu cyigenga, banatangaza ko Israel yiteguye gutangira ubufatanye n’iyo ntara mu nzego zirimo ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ubukungu.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yahise ahamagara kuri telefone Perezida wa Somaliland, Dr. Abdirahman Mohamed Abdalla, amushimira imiyoborere ye n’uko “yiyemeje guteza imbere umutekano n’amahoro”, anamumenyesha ko azishimira kumwakira muri Israel mu gihe kiri imbere.

Iyi nkuru ibaye mu gihe Somalia imaze kuba umunyamuryango wa munani wa EAC, ibintu byafashwe nk’intambwe ikomeye mu kongera ubufatanye bwayo n’ibihugu byo mu karere. Ibyo byongereye uburemere bw’icyo gihugu mu bya politiki n’ubukungu, bituma ibihugu byinshi byibaza ingaruka icyemezo cya Israel gishobora kugira ku bufatanye bw’akarere.

 Abasesenguzi bavuga ko iri tangazo rihuriweho rishobora gutuma ikibazo cya Somaliland kirushaho kwitabwaho ku rwego mpuzamahanga, ndetse bikaba byateza ibiganiro byimbitse mu Muryango w’Abibumbye, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na EAC.

Bemeza kandi ko uko ibihugu bikomeje gushyigikira ubusugire bwa Somalia, ari ko amahirwe yo kubona umuti urambye w’iki kibazo ushobora kwiyongera, hagamije kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Inyanja Itukura.


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153