
Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri DRC LW KAMBANDA
Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2026 – Minisitiri w’Ubucukuzi
bw’Amabuye y’Agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Louis
Watum Kabamba yatangaje ko igihugu cye gishobora gushaka undi mufatanyabikorwa
mushya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni mu gihe amasezerano yasinywe na Leta
Zunze Ubumwe ya Amerika atagira icyo ageraho.
Yabivugiye mu nama mpuzamahanga izwi nka Mining Indaba
Conference, yabereye i Cape Town muri Afurika y’Epfo ku wa 11 Gashyantare 2026,
ahateraniye abayobozi, abashoramari n’inzobere mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro
baturutse hirya no hino ku Isi.
Ku wa 4 Ukuboza 2025, RDC na Amerika bashyize umukono ku
masezerano yemerera abashoramari b’Abanyamerika kugenzura no gushora imari mu
birombe byinshi by’amabuye y’agaciro muri Congo, mu gihe Amerika nayo yagombaga
gufasha RDC mu kubaka no gushimangira inzego z’umutekano.
Ariko Minisitiri Kabamba yavuze ko ayo masezerano akiri ku rwego
rw’ibanze kandi ko nta cyemezo ndakuka kirafatwa.
Yagize ati:“Ashobora kuvamo umushinga munini kandi mwiza.
Ashobora kandi kutagira icyo ugeraho. Tuzakomeza kuganira kuko hari
abafatanyabikorwa benshi.”
Yanashimangiye ko RDC itazigera igurisha umutungo wayo ku giciro
kidafite inyungu:
“Ku batekereza ko tuzagurisha Amerika ibintu byose tukabona
ubusa, babyumve neza. Nta kintu twagurishije kandi nta kintu tuzagurisha mu
gihe ntacyo twunguka.”
RDC icukura 10% gusa by’umutungo ifite
Nubwo RDC ifatwa nk’igihugu gikungahaye cyane ku mabuye
y’agaciro arimo cobalt, lithium, zahabu, cuivre (copper), manganese n’andi
akenerwa mu ikoranabuhanga, Minisitiri Kabamba yavuze ko igihugu cye kiri
gucukura ku kigero cya 10% gusa by’umutungo gifite.
Ibi bivuze ko hari amahirwe menshi ku bashoramari mpuzamahanga,
cyane cyane mu gihe isi iri mu ihindagurika ry’ikoranabuhanga rishingiye kuri batiri
z’imodoka zikoresha amashanyarazi (electric vehicles – EVs) n’ibikoresho
by’ikoranabuhanga bigezweho.
Ihangana rya Amerika n’u Bushinwa ku mabuye y’agaciro
Amerika ikomeje gushaka uko yakongera ubushobozi bwayo mu kubona
amabuye y’agaciro akenerwa cyane mu nganda, mu rwego rwo guhangana n’u Bushinwa
rusanzwe rufite ijambo rikomeye ku isoko mpuzamahanga ry’uyu mutungo.
Icyakora, Minisitiri Kabamba yavuze ko RDC itazishyira mu
ihangana ry’ibihugu bikomeye:
“Ihangana ry’u Bushinwa na Amerika ntitureba. Tugomba kureba
inyungu zacu nka RDC.”
Nubwo bimeze bityo, mu mpera za Mutarama 2026, RDC yoherereje
Amerika urutonde rw’amabuye y’agaciro Abanyamerika bashobora gucukura no
gutunganya, arimo manganese, zahabu, lithium, cuivre na cobalt.
Aho Abanyamerika bashobora gushora imari
Abashoramari b’Abanyamerika bashobora kwinjira mu birombe
bikurikira:
- Kisenge
na Mutoshi (Intara ya Lualaba)
- Moto
(Haut-Uélé)
- Kilo
(Ituri)
- Intara
zombi za Kivu
- Maniema
Ibi birombe bifatwa nk’ingenzi ku rwego mpuzamahanga kubera
ubwinshi bw’amabuye y’agaciro akenerwa cyane mu ikoranabuhanga rigezweho.
IMIHIGONEWS| International News / Ubucuruzi n’Ubukungu
0 Comments
Imihigonews