![]() |
| Iki kiganiro cyabereye muri iri shuri giherereye mu Mujyi wa Kigali |
Mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu wabaye ku wa 1
Gashyantare 2026, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye hagati y’Ingabo
n’Abaturage, Col Désiré Migambi Mungamba, yasabye abanyeshuri barenga 854 biga
mu Ishuri Mpuzamahanga ry’Ubumenyingiro rya Kigali kwimakaza indangagaciro
z’igihugu no kurangwa n’ubutwari, abasaba no kurinda umuco n’ururimi
rw’Ikinyarwanda.
Iki kiganiro cyabereye muri iri shuri giherereye mu Mujyi wa
Kigali, kigamije kongerera abanyeshuri ubumenyi n’imyumvire ku muco w’ubutwari,
ibyiciro by’Intwari z’Igihugu ndetse no kubatoza indangagaciro zibafasha kuba
abaturage beza bagendera ku mahame y’igihugu.
Col Désiré Migambi yagaragaje ko ubutwari ari umurage
Abanyarwanda bakwiye gusigasira no kuzaraga abazabakomokaho. Yashimangiye ko u
Rwanda rufite amateka akomeye ashingiye ku bikorwa by’ubutwari byaranze
abakurambere, bikomeza no mu bihe bya vuba byaranze urugamba rwo kubohora
Igihugu.
Yagize ati: “Indangagaciro zishingiye ku butwari zirimo ubumwe,
ubunyangamugayo no gukunda Igihugu ni zo zubaka sosiyete itekanye kandi itera
imbere.”
Yongeyeho ko izo ndangagaciro zaranze Abanyarwanda kuva kera,
zikomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu nzego zitandukanye zirimo Itorero
n’Urugerero, asaba urubyiruko kuzikomeraho.
Col Migambi yanashimiye Intwari z’u Rwanda zitanze mu bihe
bitandukanye, agaragaza isano iri hagati y’umurage wazo n’inshingano z’Ingabo
zahoze ari iza RPA mu kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda, kurinda ubusugire
bw’Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
![]() |
| Abanyeshuri bitabiriye bakurikiranye ikiganiro |
Mu butumwa bwe, yashishikarije abanyeshuri gukomera ku ndangagaciro z’Igihugu zishingiye ku butwari, abasaba kurinda no guteza imbere umuco nyarwanda n’ururimi rw’Ikinyarwanda, birinda kuruvanga n’indimi z’amahanga mu buryo bushobora kurutesha agaciro.
Umuyobozi Wungirije uhagarariye Inama y’Ubutegetsi y’Ishuri
Mpuzamahanga ry’Ubumenyingiro rya Kigali, Vincent Karake, yashimye ubuyobozi
bw’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye bukomeje kugaragaza n’uruhare rwazo mu kubaka
urubyiruko rufite indangagaciro.
Karake yavuze ko ikiganiro bahawe gihura n’icyerekezo cy’ishuri
cyo gutanga ubumenyi bufite ireme buherekejwe n’indangagaciro zubaka
umunyeshuri wuzuye. Yibukije abanyeshuri ko imyitwarire y’ubutwari ihora
yibukwa mu mateka, abasaba gukora ibikorwa byiza bizasiga izina ryiza, birinda
imyitwarire yabakururira ingaruka mbi mu buzima bwabo no mu muryango nyarwanda
muri rusange.
Iki gikorwa cyasize abanyeshuri bungutse ubumenyi ku mateka
n’indangagaciro z’Intwari z’Igihugu, biyemeza gukomeza kwimakaza ubutwari mu
buzima bwabo bwa buri munsi.


0 Comments
Imihigonews