Kigali – Mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga igamije guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari zizagera kuri bose, izwi nka Inclusive FinTech Forum (IFF 2026), iri kubera muri Kigali Convention Centre.
Iyi nama iri kuba kuva ku wa 10 kugeza ku wa 12 Werurwe 2026,
yitabiriwe n’abarenga 3000 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, barimo
abayobozi mu nzego za Leta, abayobora ibigo by’imari, ibigo by’ikoranabuhanga
ndetse n’abandi bashoramari.
Abitabiriye iyi nama baraganira ku buryo ikoranabuhanga
rishobora gufasha mu koroshya serivisi z’imari, kugira ngo abantu benshi
kurushaho babashe kugera kuri serivisi za banki, uburyo bwo kwishyura
hifashishijwe ikoranabuhanga n’izindi serivisi z’imari zigezweho.
Iyi nama mpuzamahanga kandi iteganyijwemo ibiganiro bitandukanye, kumurika udushya mu ikoranabuhanga ndetse n’ubufatanye hagati y’ibigo by’imari n’ibigo by’ikoranabuhanga hagamijwe guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
U Rwanda rukomeje kwigaragaza nk’icyerekezo cy’inama
mpuzamahanga n’ibiganiro byibanda ku ikoranabuhanga n’udushya, bikaba
biteganyijwe ko iyi nama izatanga ibisubizo bishya bizafasha guteza imbere
serivisi z’imari zigera kuri bose.


0 Comments
Imihigonews