
Kigali – Itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’imihanda mu Rwanda
ryashyizeho ibihano bikomeye ku bantu batwara ibinyabiziga banyoye inzoga
bakarenza igipimo ntarengwa cya arukoro mu maraso, aho ushobora gucibwa ihazabu
igera ku 500.000 Frw ndetse agafungwa amezi atandatu.
Iri tegeko ryatangajwe mu rwego rwo kurushaho gukaza umutekano
wo mu muhanda no kugabanya impanuka zikunze guterwa no gutwara ibinyabiziga
umuntu yanyoye inzoga.
Nk’uko biteganywa n’iri tegeko, umuntu utwara ikinyabiziga
yarengeje igipimo ntarengwa cya arukoro mu maraso aba akoze icyaha. Iyo
gihamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa ihazabu iri hagati ya 100.000 Frw na
400.000 Frw, ndetse agafungwa amezi ari hagati ya atatu n’atandatu.
Abagengwa cyane n’iyi ngingo ni abatwara abantu mu buryo bwa rusange, abatwara abanyeshuri, abatwarira abakozi hamwe, abatwara ba mukerarugendo ndetse n’abatwara imizigo irengeje toni 3.5.
Ku rundi ruhande, umuyobozi w’ikinyabiziga utari muri ayo
matsinda, ariko ugasanganwa igipimo cya arukoro mu maraso gikubye nibura
inshuro ebyiri z’igipimo ntarengwa cyemewe, ashobora guhanishwa ihazabu iri
hagati ya 200.000 Frw na 500.000 Frw ndetse n’igifungo cy’amezi atatu kugeza ku
atandatu, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Itegeko rishyiraho ko igipimo ntarengwa cya arukoro mu maraso ku
muntu utwara ikinyabiziga mu Rwanda ari garama 0.80 muri litiro imwe y’amaraso.
Ibi byitezweho kongera gukangurira abatwara ibinyabiziga
kwirinda gutwara banyoye inzoga, hagamijwe kugabanya impanuka zo mu muhanda no
kurinda ubuzima bw’abakoresha umuhanda bose.

0 Comments
Imihigonews