
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry
Umuvugizi wa RIB asobanura ko nta gahunda yo guhamagara uyu
muhanzi, indirimbo ye ntivugwaho rumwe mu mbuga nkoranyambaga.
Ku wa Kabiri itariki ya 10 werurwe 2026, Umuvugizi w’Urwego
rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yahakanye amakuru
yavugwaga ko G Tuff yahamagajwe ku ndirimbo ye imaze iminsi irikoroza ku mbuga
nkoranyambaga, asobanura ko nta cyemezo kiyo ndirimbo cyafashwe na RIB.
Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga, havugwaga ko RIB
yahamagaje uyu muhanzi kubera amagambo y’indirimbo ye agaragara nk’ibishegu.
Abakurikira izi mbuga batangiye gutanga impaka n’inyunganizi ariko nta gihamya
cyemeza ko RIB yaba yaramutumije. Iki kibazo cyazamuye impaka ku mbuga
nkoranyambaga, aho bamwe basabaga ko hafatwa ingamba, abandi bagakangurira
abantu gusuzuma amakuru n’ubutumwa iyi ndirimbo itanga neza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dr. Murangira yavuze ko G Tuff
atigeze ahamagarwa kandi ko indirimbo ye itavugwaho kuko batarayumva bo ubwabo.
“Uwo uvuze ntabwo turamwitaho pe ntabwo turamuhamagaza mu Rwego
rw’Ubugenzacyaha, indirimbo uvuze njye ubwanjye sindayitaho, Ese mbwira , wowe
wa yumvishije ni indirimbo ivuga iki irimo ibiki?”
Yongeyeho ko RIB yita cyane ku bikorwa bifite ingaruka ku
baturage(Audience), aho kwita ku byo umuntu ku giti cye ashyize hanze.
Dr. Murangira asobanura ko akaga kenshi mu isi y’imbuga
nkoranyambaga katuruka ku bantu bashima ibikorwa bitari byiza cyangwa
bagasakaza ibyo babonye aho kwita ku muntu wakoze indirimbo.
Ku Bahanga n’Ababyamamaza ati:“Abo nabo bafite uruhande rwabo
ruza kwigwaho kandi nta gutoranya, abo bose biraza kwigwaho bisuzumwe kuko
sosiyete nyarwanda ikwiye kubaho mu mudendezo.”
Yongeraho ko uwakoze igihangano nk’iki akabona adakurikiranywe adakwiye gushyekerwa, ahubwo agomba kumva ko abantu bashima ibyo bakiriye, ntibikwiye kumubangamira.
Mu kiganiro, Dr. Murangira yifashishije umugani w’Ikinyarwanda
ugira uti:“Agashyekero k’inkware kayiraje mu mutego.”
Bivuga ko agashyekero karaza inkware mu mutego, bisobanura ko
abantu bagomba gusuzuma neza ibyo bemera cyangwa bashimagiza ku mbuga
nkoranyambaga.
RIB irasobanura neza ko nta cyemezo cyo guhamagara G Tuff
cyafashwe. Abasomyi bagirwa inama yo gusuzuma amakuru mbere yo kuyashyira ku
mbuga nkoranyambaga.
Iki kibazo kigaragaza akamaro ko kwitondera amakuru no gukurikira sources
zizewe, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga z’inkuru z’ingenzi mu Rwanda.
Indirimbo ni uku ayiririmba AHA
IMIHIGONEWS.RW

0 Comments
Imihigonews