-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Karongi: Umukobwa Urangije kaminuza muri CST yarohamye mu Kiyaga cya Kivu


Cyuzuzo Grâce w’imyaka 23 wari warangizaga amasomo muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST) mu Mujyi wa Kigali, ku wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026 yarohowe mu Kiyaga cya Kivu nyuma yo kurohama mu mpanuka yabaye ku Cyumweru nimugoroba mu Karere ka Karongi.

Iyi mpanuka yabereye mu mazi y’Ikiyaga cya Kivu hafi ya Carnival Beach, mu Mudugudu wa Gatwaro, Akagari ka Kibuye mu Murenge wa Bwishyura. Uyu mukobwa yari yagiye gutembera n’inshuti ze mu Mujyi wa Karongi mbere y’uko ajya mu bwato buto bwifashishwa mu gutembera mu kiyaga.

Inkuru dukesha Imvahonshya ivuga ko Amakuru atangwa n’abaturage bari hafi y’aho byabereye avuga ko Cyuzuzo yari kumwe n’abandi banyeshuri biga muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ya Kaminuza y’u Rwanda, bazindukiye mu Karere ka Karongi bagamije gutembera no gusura Ikiyaga cya Kivu.

Umwe mu baturage bari hafi y’aho impanuka yabereye yavuze ko Cyuzuzo n’umusore witwa Ishimwe Cedrick w’imyaka 24 bafashe akato gato kagenewe gutemberamo mu kiyaga, ariko umukobwa akinjira mu bwato atambaye umwambaro wabugenewe urinda kurohama.

Bivugwa ko ubwo bari bageze nko muri metero zigera kuri 200 uvuye ku nkombe z’ikiyaga, ako kato karohamye. Abari hafi aho bagerageje gutabara, umusore ashobora kurokoka kuko yari yambaye umwambaro wabugenewe, mu gihe Cyuzuzo we yahise aburirwa irengero mu mazi.

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryahise ritangira ibikorwa byo kumushakisha, nyuma y’amasaha menshi umurambo we uza kuboneka ku wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Songa Nsengiyumva Rwandekwe, yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko aba banyeshuri barenze aho ubuyobozi bwemerera abantu gutemberera mu kato, kandi umwe muri bo atambaye umwambaro wabugenewe.

Yasobanuye ko ako kato gashobora gukoreshwa mu gutembera hafi y’inkombe, ariko ko katagomba kurenga aho hagenewe kandi abayikoresha bagomba kuba bambaye imyambaro irinda kurohama.

Nyuma yo kubona umurambo, wahise ujyanwa ku Bitaro Bikuru bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyikirizwa umuryango w’uwitabye Imana.

Ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano bwavuze ko bwihanganishije umuryango wa Cyuzuzo, inshuti ze ndetse n’ishuri yigagamo.

Abayobozi basabye abaturarwanda n’abasura Ikiyaga cya Kivu cyangwa ahandi hari amazi gukurikiza amabwiriza agenga umutekano wo mu mazi, cyane cyane kwambara imyambaro yabugenewe no kutarenga ahagenewe gutembererwa, kugira ngo hirindwe impanuka zishobora guhitana ubuzima bw’abantu.

 



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153