![]() |
| Ibitabiriya iki gikorwa (Kigali) |
Dr Pierre Damien Habumuremyi, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u
Rwanda akaba kuri ubu ari umwe mu bagize Urwego Nginjyanama rw’Inararibonye
(REAF), yasabye urubyiruko rw’u Rwanda n’urw’Afurika muri rusange gukoresha
neza amahirwe ari mu ikoranabuhanga rigezweho ririmo ubwenge buhangano (AI),
kugira ngo bibafashe kwiteza imbere no guteza imbere ibihugu byabo.
Yabitangaje mu gikorwa cyiswe Tech Forward Live, cyari kigamije
kumurika udushya mu ikoranabuhanga cyateguwe n’ihuriro ry’urubyiruko rwiga
ikoranabuhanga rikorera muri SAN TECH Ltd. Iki gikorwa cyari gifite
insanganyamatsiko igaruka ku gushimangira ubushobozi bw’abahanze udushya kugira
ngo bagire uruhare mu guhindura ubukungu binyuze mu nganda n’ikoranabuhanga.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye za
Leta, impuguke mu ikoranabuhanga, abashakashatsi ndetse n’abanyeshuri, baganira
ku ruhare rw’udushya duhangwa n’urubyiruko mu guteza imbere ubukungu bw’u
Rwanda.
Mu kiganiro yatanze, Dr Habumuremyi yagaragaje ko uburyo bwo
kwiga n’ubumenyi urubyiruko rufite muri iki gihe butandukanye cyane
n’ubwahozeho mu myaka yashize, kuko ikoranabuhanga ritari ryarahawe umwanya
rikwiye mu burezi.
Yasobanuye ko muri iki gihe isi iri mu bihe bishya birangwa
n’iterambere ry’ikoranabuhanga ririmo ubwenge buhangano, robo n’isesengura
ry’amakuru, bityo ko urubyiruko rukwiye kubyifashisha mu guhanga ibisubizo
by’ibibazo byugarije sosiyete.
Yagize ati: “Mu gihe twari tukiri bato twigishwaga cyane
gufata mu mutwe no gukurikiza amabwiriza. Uyu munsi urubyiruko rwigishwa
gutekereza no gukora ikoranabuhanga rishobora guha amabwiriza mudasobwa. Isi
iri kugendera ku bwenge buhangano, robo n’isesengura ry’amakuru.”
Yongeyeho ko iri koranabuhanga ritakiri igikoresho gisanzwe,
ahubwo ko ryabaye inkingi ikomeye y’iterambere mu nzego zitandukanye zirimo
ubuvuzi, ubuhinzi, imiyoborere n’ubukungu muri rusange.
Ku bwe, mu bihe by’ubu iterambere ritakigenderwa ku bunini
bw’igihugu cyangwa umutungo kamere gifite, ahubwo rishingira ku bushobozi bwo
guhanga ibisubizo bishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.
Yashimangiye ko ari ingenzi ko urubyiruko rutekereza imishinga
ishingiye ku ikoranabuhanga igamije gukemura ibibazo biri mu gihugu no guteza
imbere ubukungu.
Umwe mu bateguye iki gikorwa akaba n’umwe mu bashinze SAN TECH
Ltd, Niyonzima Claudine, yavuze ko bashyizeho iri huriro bagamije gufasha
urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuhanga kuyimurika no kuyihuza n’inzego
zishobora kuyishyigikira.
Yagaragaje ko hari imishinga myinshi y’urubyiruko ishobora
gutanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye, ariko akenshi igasigara ku rwego
rw’ibitekerezo kubera kubura uburyo bwo kuyiteza imbere.
Mu bamuritse imishinga yabo harimo na Shania Keza wagaragaje
igitekerezo cy’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano rishobora gufasha
mu gutandukanya vuba abarwayi bakenera ubuvuzi bwihutirwa mu bitaro.
Yasobanuye ko iri koranabuhanga rishobora gufasha abaganga
n’abaforomo kumenya vuba abarwayi bakeneye ubuvuzi bwihuse, bikagabanya impfu
zishobora guterwa no gutinda kwitabwaho.
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubushobozi bw’abakozi muri Ministry
of Public Service and Labour Rwanda (MIFOTRA), Mfitundinda Amos, yavuze ko
Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo kongera imirimo binyuze mu guteza imbere
udushya n’imishinga y’urubyiruko.
Yibukije ko muri gahunda ya National Strategy for Transformation
II u Rwanda rwihaye intego yo guhanga imirimo irenga miliyoni imwe n’ibihumbi
250 hagati ya 2024 na 2029.
Yongeyeho ko iyi ntego ishoboka gusa iyo urubyiruko rufite
ibitekerezo rushyize imbere kubishyira mu bikorwa no kubihindura imishinga
ishobora gutanga imirimo no guteza imbere ubukungu.
Abayobozi bitabiriye iki gikorwa banashimangiye ko imishinga
y’abanyeshuri barangiza kaminuza ikwiye gutezwa imbere ikava ku rwego
rw’ibitekerezo ikagera ku rwego rw’imishinga y’ubucuruzi ishobora kubyara
inyungu no guhanga imirimo mishya.

0 Comments
Imihigonews