-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Paris: Perezida Kagame yakiriwe na Macron mu Nama Mpuzamahanga ku Ngufu za Nikeleyeri

Perezida w'Urwanda yakiriwe na mugenzi we Emmanuel Macro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame uri mu ruzinduko mu Mujyi wa Paris, yakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu Nama ya kabiri mpuzamahanga igamije kuganira ku ruhare rw’ingufu za nikeleyeri mu iterambere ry’Isi.

Inkuru yateguwe hashingiwe ku makuru ya Rwanda Broadcasting Agency (RBA) avuga ko, Iyi nama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, ibigo by’imari n’abanyenganda bakomeye mu rwego rw’ingufu, bose bagamije gusuzuma uburyo ingufu za nikeleyeri zishobora kwifashishwa mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’ingufu gikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’Isi.

Abitabiriye iyi nama bararebera hamwe amahirwe n’imbogamizi zijyanye no gukoresha ingufu za nikeleyeri, by’umwihariko mu kongera amashanyarazi atangiza ibidukikije no gufasha ibihugu kugera ku ntego zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Ku ruhande rw’u Rwanda, kwitabira iyi nama bifite akamaro mu gushimangira ubufatanye mpuzamahanga mu rwego rw’ingufu n’iterambere rirambye, cyane cyane mu gihe ibihugu byinshi bikomeje gushaka ibisubizo by’ingufu zirambye kandi zihendutse.

Iyi nama iri kubera i Paris ikaba itegerejwemo kuvamo imyanzuro n’imikoranire mishya ishobora guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri mu buryo butekanye kandi burambye ku rwego mpuzamahanga.

www.imihigonews.rw

 

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153