
Amakuru ava mu nzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika
aravuga ko U Burusiya bushobora kuba buri guha Iran amakuru y’ingenzi y’ubutasi
kugira ngo buyifashe kumenya aho ibirindiro by’ingabo za Amerika n’ibikoresho
byazo biherereye mu Burasirazuba bwo Hagati, bikayifasha kugaba ibitero
byibasira izo ngabo.
Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru The Washington Post cyavuze ko
abayobozi batatu bo muri Amerika batashatse ko amazina yabo atangazwa,
bagaragaje ko kuva tariki ya 28 Gashyantare 2026 u Burusiya bwatangiye guha
Iran amakuru y’aho ubwato n’indege by’intambara bya Amerika biherereye.
Aba bayobozi bavuga ko Iran idafite ibyogajuru byinshi kandi
bigezweho byo gukora ubutasi bwo mu kirere, bityo u Burusiya bukaba
bwifashishije ibyogajuru byabwo mu gufata amashusho agaragaza ibirindiro
by’ingabo za Amerika n’uturere biherereyemo.
Raporo zivuga ko Iran yagabye ibitero ku bikoresho bya Amerika
birimo za radar zifite agaciro kanini kandi zifasha mu gutahura ibitero hakiri
kare. Amakuru avuga ko zimwe muri zo zangiritse bikomeye nyuma y’ibyo bitero.
Inzobere mu bya gisirikare zivuga ko ibitero nk’ibi bitoroshye
kugerwaho n’igihugu kidafite amakuru yizewe y’ubutasi ku birindiro by’umwanzi,
bigatuma bamwe bakeka ko Iran ishobora kuba yarafashijwe n’u Burusiya.
Aya makuru asohotse nyuma y’igitero gikomeye cyagabwe ku wa 1
Werurwe 2026, aho drone ya Iran yo mu bwoko bwa Shahed drone yagabye igitero ku
birindiro by’ingabo za Amerika muri Koweit.
Icyo gitero cyahitanye abasirikare batandatu b’Abanyamerika,
abandi benshi barakomereka, kikaba cyarakurikiwe n’ibindi bitero byagabwe ku
birindiro biri mu bihugu by’inshuti za Amerika birimo Leta Zunze Ubumwe
z’Abarabu, Arabie Saoudite, Qatar na Bahrain.
N’ubwo ubuyobozi bwa Amerika buvuga ko ingabo zayo zikomeje
gusenya ibirindiro by’Ingabo za Iran, abasesenguzi mu bya geopolitiki bavuga ko
ubufatanye buri kuvugwa hagati y’u Burusiya na Iran bushobora kongera ubukana
bw’iyi ntambara iri mu karere.
Mu Mutarama 2025, Iran n’u Burusiya byashyize umukono ku
masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare. Iran imaze igihe iha u Burusiya
drones za Shahed zakoreshejwe cyane mu ntambara iri muri Ukraine, bigakekwa ko
na bwo buri kuyishyura buyiha amakuru y’ubutasi.
Ku rundi ruhande, Ukraine yatangaje ko yiteguye kohereza inzobere mu
Burasirazuba bwo Hagati kugira ngo zifashe mu guhangana na drones za Shahed.
Icyo gihugu kivuga ko gifite ubunararibonye mu kuzirwanya kuko
kimaze igihe gihanganye na zo mu ntambara kirimo n’u Burusiya, kandi kikaba
cyarashyizeho uburyo bwo kuzirasa hakoreshejwe intwaro zihendutse ugereranyije
n’izindi zikoreshwa n’ingabo za Amerika.
Abasesenguzi bagaragaza ko uko ubufatanye hagati y’ibihugu
bikomeye mu bya gisirikare bukomeza kwiyongera muri iki kibazo, bishobora
gutuma umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati urushaho guhungabana.
0 Comments
Imihigonews