![]() |
| Umunsu w'abagore (abadamu) 8 Werurwe buri mwaka |
Kuri iki Cyumweru tariki
ya 8 Werurwe 2026, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi
Mpuzamahanga w’Abagore (International Women’s Day, umunsi ugamije kuzirikana
uruhare rukomeye rw’umugore mu iterambere ry’imiryango n’ibihugu no gukomeza
guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.
Uyu munsi wizihijwe ku
nsanganyamatsiko igira iti “Umugore ni uw’agaciro”, ishishikariza abantu bose
kuzirikana ibyo abagore bagezeho mu mibereho myiza, ubukungu,Uburezi,
imiyoborere myiza n’ubutabera, ndetse no gukomeza kubashyigikira mu rugendo rwo
kubaka isi irimo amahirwe angana kuri bose.
Mu Rwanda, kwizihiza uyu
munsi byabanje gutegurwa n’ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere
imibereho y’abagore no kubitaho.
Muri ibyo bikorwa harimo siporo
rusange yateguwe n’Inama y’Igihugu y’Abagore (National Women Council Rwanda)
igamije gushishikariza abagore kwita ku buzima bwabo no kwisuzumisha indwara
zitandura.
Abagize Forum for Rwandan
Women Parliamentarians (FFRP) bo mu nteko nshingamategeko y’Urwanda basuye
imishinga itandukanye y’abagore mu turere twa Gisagara na Nyamasheke, hagamijwe kureba uruhare
rw’abagore mu iterambere rishingiye ku bucuruzi n’imishinga ibyara inyungu.
Uyu munsi kandi usanzwe
uba umwanya wo gufasha abagore batishoboye, aho mu bihe bitandukanye hatanzwe
amatungo magufi, ibikoresho by’ubudozi n’inkunga zitandukanye zigamije
kubafasha kwiteza imbere no kongera ubushobozi bwo kwihaza.
Amateka y’uyu munsi
ashingiye ku rugamba abagore bagiye barwanira uburenganzira bwabo mu kazi, muri
politiki no mu mibereho rusange.
Mu mwaka wa 1910,
umunyapolitiki w’Umudage Madamu Clara Zetkin yasabye ko hashyirwaho umunsi
mpuzamahanga w’abagore mu nama mpuzamahanga y’abagore yabereye i Copenhagen
muri Denmark.
Nyuma yaho, mu 1975, United
Nations yatangiye kwizihiza uyu munsi ku mugaragaro ku rwego rw’isi, bituma uba
umunsi mpuzamahanga wemewe n’amahanga.
Mu Rwanda, uyu munsi
watangiye kwizihizwa ku mugaragaro mu 1972, ugenda uba umwanya wo kugaragaza
iterambere ry’umugore no gushimangira uburinganire.
Uyu munsi ugaragaza ko
umugore afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’isi, haba mu muryango, mu
bukungu, mu miyoborere no mu kurengera uburenganzira bwa muntu.
Mu Rwanda by’umwihariko,
abagore bagaragaje uruhare rukomeye mu nzego zitandukanye zirimo ubuyobozi,
ubucuruzi, uburezi n’ubuhinzi, bituma igihugu kiba kimwe mu bifite abagore
benshi mu nteko ishinga amategeko ku isi.
Kwizihiza Umunsi
Mpuzamahanga w’Abagore ni umwanya wo kwishimira intambwe yatewe mu guteza
imbere umugore, ariko kandi ni n’igihe cyo gutekereza ku mbogamizi zikiriho.
Abayobozi n’imiryango
itandukanye bakomeje gushishikariza buri wese gushyigikira abagore, kubaha
amahirwe angana n’ay’abagabo no gukomeza kubaka sosiyete irangwa n’uburinganire
n’ubutabera.
IMIHIGONEWS.RW


0 Comments
Imihigonews