-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Bugesera: Abasirikare ba RDF mu Mutwe w’Ingabo Zidasanzwe basoje amahugurwa yo guhangana n’iterabwoba



Ku wa 6 Werurwe 2026, abasirikare n’abofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bakorera mu Mutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Operations Force) basoje amahugurwa y’ibanze yo guhangana n’iterabwoba, nyuma y’amaze atanu bamaze mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako mu karere ka bugesera.

Aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abasirikare mu guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi bibazo by’umutekano bishobora kuvuka.


Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa wayobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Wanitabiriwe n’abofisiye bakuru bo mu Ngabo z’u Rwanda ndetse n’abandi bayobozi mu nzego z’umutekano.

Mu gihe cy’ibyumweru 22 by’amahugurwa, aba basirikare batojwe ubumenyi n’ubushobozi butandukanye burimo uburyo bwo kurwanya iterabwoba, ibikorwa by’ubutasi, kurengera abasivili no gukoresha ibikoresho byihariye bifasha mu guhangana n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba.

Abayobozi ba RDF bagaragaje ko aya mahugurwa ari ingenzi mu kongerera imbaraga ingabo z’u Rwanda mu kurinda umutekano w’igihugu ndetse no gutanga umusanzu mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro.

Bashimangiye ko gukomeza guhugura abasirikare mu buryo bugezweho ari imwe mu ngamba zituma RDF iguma ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’umutekano no guhangana n’ibibazo bishobora guhungabanya amahoro.

Aya mahugurwa ni kimwe mu bikorwa bya RDF byo gukomeza kubaka ingabo zifite ubumenyi buhanitse, zishoboye guhangana n’ibibazo by’umutekano by’iki gihe, haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.



IMIHIGONEWS



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153