Kigali, 27 Gashyantare 2021 – Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yasabye abayobozi b’Umujyi wa Kigali n’uturere twose gukusanya no kumenyesha abaturage ibisobanuro bijyanye n’iyegururwa ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’inzego z’ibanze.
Mu ibaruwa yasinywe na Minisitiri w’Ubutegetsi
bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, MINALOC yibukije ko ku wa 16 Ukuboza 2020
Inama y’Abaminisitiri yemeje iyegururwa ry’abo bayobozi. Iyo Minisiteri isaba
inzego z’ibanze kwegera abaturage zikabagezaho impamvu z’icyo cyemezo no
kwakira ibitekerezo byabo, mu rwego rwo gukomeza imiyoborere ishingiye ku mucyo
no ku kwita ku muturage.
MINALOC yagaragaje ko ibisobanuro birambuye ku
mpamvu z’iyegururwa biboneka ku mbuga za Minisiteri (www.minaloc.gov.rw) no ku
rubuga rwa LODA (www.loda.gov.rw).
Yanibukije kandi ko icyo cyemezo gishingiye ku mabwiriza n’amategeko agenga
abakozi ba Leta, hashingiwe ku nyandiko nº 201/07.01 yo ku wa 8 Mutarama 2020.
Inzego z’ibanze zasabwe gutegura inama n’ibiganiro
ku nzego zibishinzwe (Akarere, Umurenge n’Akagari) kugira ngo abaturage bahabwe
amakuru ahagije kandi babashe gutanga ibitekerezo byabo.
MINALOC ivuga ko iki gikorwa kigamije gukomeza kunoza imikorere y’inzego z’ibanze no kongera icyizere abaturage bafitiye ubuyobozi.
IMIHIGONEWS

0 Comments
Imihigonews