
Mituelle yazamuwe bitewe n'ikicyiro cy'umuryango (sisiteme imibereho)
Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ibiciro bishya by’imisanzu y’Ubwisungane mu
Kwivuza (Mutuelle de Santé), aho umusanzu muto ugeze ku nihumbi bine by’amanyarwanda
(4.000 Frw) ku mwaka ku munyamuryango umwe, mu gihe umusanzu munini ugeze kuri
20.000 Frw ku mwaka, hakurikijwe ibyiciro by’imibereho y’abaturage muri sisiteme
ya MIBEREHO.
Ubwisungane
mu Kwivuza ni imwe muri gahunda za Leta zafashije abaturage benshi kubona
ubuvuzi ku giciro giciriritse, binyuze mu gutanga umusanzu wa buri mwaka.
Nk’uko biteganywa n’iteka rishya, abaturage bari mu rwego rwa mbere
rw’imibereho bazajya batangira ku mafaranga ibihumbi 4.000 Frw kuri buri muntu
ku mwaka, ariko aya mafaranga akazishyurwa na Leta. Ibi bivuze ko abo mu rwego
rwa mbere batazishyura ayo mafaranga mu mifuka yabo, ahubwo Leta ikabibafasha
mu rwego rwo kubarinda kugorwa n’ubuzima.
Abaturage
bari mu rwego rwa kabiri bo bazajya batanga 3.000 Frw kuri buri muntu ku mwaka,
hiyongereyeho 1.000 Frw yishyurwa na Leta. Ibi bigaragaza ko Leta ikomeje
kugira uruhare mu gufasha abafite ubushobozi buke.
Ku
rwego rwa gatatu, umusanzu uzaba ari 5.000 Frw kuri buri muntu ku mwaka, mu
gihe abari mu rwego rwa kane bazajya batanga 8.000 Frw kuri buri muntu ku
mwaka.
Abari
mu rwego rwa gatanu, rugaragaza abafite ubushobozi bwo hejuru, ni bo bazajya
batanga umusanzu munini ungana na 20.000 Frw kuri buri muntu ku mwaka.
Izi
mpinduka zije mu gihe u Rwanda rukomeje gushimangira gahunda yo kwivuza kuri
bose (Universal Health Coverage), hagamijwe ko nta muturage usigara atavuwe
kubera ubushobozi buke. Kongera imisanzu biteganyijwe ko bizafasha mu kongera
ubushobozi bw’ibigo nderabuzima, kubona imiti ihagije no kunoza serivisi
z’ubuvuzi zitangwa hirya no hino mu gihugu.
Abasesenguzi
mu by’ubuzima bagaragaza ko nubwo imisanzu yazamutse ku byiciro bimwe na bimwe,
uburyo yashyizweho bugerageza kuringaniza ubufasha bwa Leta n’uruhare
rw’umuturage, hashingiwe ku bushobozi bwe.
Muri rusange, iteka rishya ryazamuye imisanzu y’Ubwisungane mu Kwivuza
rigaragaza icyerekezo cyo gukomeza kubaka gahunda y’ubwishingizi bw’ubuzima
irambye kandi itajegajega. Mu gihe Leta ikomeje gufasha abatishoboye, abafite
ubushobozi bo basabwe gutanga umusanzu ujyanye n’urwego rwabo, mu rwego rwo
gufatanya kubaka sisiteme y’ubuzima ikomeye kandi igera kuri bose.
AMABWIRIZA YIBYICIRO KANDA AHA
IMIHIGONEWS|Ubuzima n’umusanzu wa Mituelle
0 Comments
Imihigonews