Minisitiri
w’Intebe w’u Budage, Friedrich Merz, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Bushinwa
kuva tariki 25 kugeza 26 Gashyantare 2026, aho ateganya kugirana ibiganiro
bikomeye na Perezida
Xi Jinping ndetse na Minisitiri w’Intebe Li
Qiang.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe isi iri mu mpinduka zikomeye za
geopolitiki, aho ibihugu bikomeye bikomeje gushaka uko byarinda inyungu zabyo
mu bukungu, ikoranabuhanga n’umutekano.
Guverinoma y’u Bushinwa yatangaje ko uru ruzinduko rwateguwe
hagamijwe gukomeza umubano w’ibihugu byombi, usanzwe ufatwa nk’uw’ingenzi ku
rwego rw’ubukungu bw’isi. Ubushinwa n’u Budage ni ibihugu bifite ubukungu
bukomeye ku mugabane wabyo, kandi ubufatanye bwabyo bugira ingaruka ku masoko
mpuzamahanga.
U Budage bufatwa nk’imbarutso y’inganda mu Burayi, mu gihe
Ubushinwa bukomeje kuyobora mu musaruro mwinshi w’ibicuruzwa no kohereza hanze.
Ibi bituma umubano wabyo uba uw’ingenzi mu kugena icyerekezo cy’ubucuruzi
mpuzamahanga.
Imibare igaragaza ko hagati ya 2016 na 2023, Ubushinwa bwabaye
umufatanyabikorwa wa mbere w’u Budage mu bucuruzi bw’ibicuruzwa. Mu 2024,
bwakomeje kuba ku isonga, aho ubucuruzi bw’ibihugu byombi bwageze kuri miliyari
zirenga 245 z’amayero.
Ibi biganiro bitegerejweho kongera imbaraga mu bucuruzi
bw’inganda, imodoka zikoresha amashanyarazi, ingufu zisubira, n’ikoranabuhanga
rigezweho.
Mu 2023, u Budage rwashyizeho ingamba nshya zigena uko ruzitwara
ku Bushinwa, rugaragaza ko Beijing ari umufatanyabikorwa w’ingenzi ariko nanone
ari umunywanyi mu rwego rw’ikoranabuhanga n’inganda.
Abasesenguzi bavuga ko Merz ashobora gushyira imbere inyungu
z’inganda z’u Budage, ariko anazirikana igitutu cy’abafatanyabikorwa bo mu
Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bashaka ko haba uburinganire mu bucuruzi.
Uru ni uruzinduko rwa mbere rwa Merz mu Bushinwa kuva yatangira
kuyobora Guverinoma muri Gicurasi 2025. Rukurikiye izindi nama ziherutse guhuza
Beijing n’abayobozi bo mu Burayi barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir
Starmer, ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney.
Ibi byatumye bamwe mu basesenguzi bavuga ko Ubushinwa bushobora
kuba burimo kongera imbaraga mu mubano wabwo n’ibihugu by’i Burayi, mu gihe
umubano wabwo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomeje kujya mu marushanwa
akomeye.
Niba ibiganiro bya Beijing bigenda neza, bishobora kugira
ingaruka nziza ku isoko mpuzamahanga cyane cyane mu bijyanye n’ingufu,
ibikoresho by’ikoranabuhanga n’inganda zikoresha amashanyarazi.
Ariko kandi, hari abagaragaza impungenge z’uko amarushanwa
hagati y’ibihugu bikomeye ashobora gutuma umubano uba uwo gushidikanywaho,
bitewe n’inyungu zitandukanye za politiki n’umutekano.
Uruzinduko rwa Friedrich Merz i Beijing ntirureba gusa u Budage
n’Ubushinwa; rufite uburemere ku Burayi no ku isi yose. Ibyo bazemeranyaho
bishobora kugena icyerekezo cy’ubucuruzi n’ubufatanye mu myaka iri imbere, mu
gihe isi ikomeje guhangana n’ihindagurika ry’ubukungu n’amarushanwa ya
geopolitiki.
Imihigonews.rw

0 Comments
Imihigonews