-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Ishimwe rya TVA ry’Amafaranga Miliyari 1,3 ku Baguzi

Abagura ibicuruzwa basaba fagitire ya EBM bahabwa ishimwe kuri TVA yatanzwe bagura


Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatanze ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro (TVA) ringana na miliyari 1,327,986,092 Frw ku bayikoreshe bagura ibicuruzwa 157,029. Iri shimwe rigamije gushimira abaguzi bemewe basabye fagitire za EBM mu kwezi ku Ukwakira, Ugushyingo n’ukuboza umwaka wa 2025, rikaba riri hejuru cyane kuva iyi gahunda yatangira.

Abahawe iri shimwe ni abaguzi bemewe 157,020 basabye fagitire mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka ushize, hamwe n’icyenda bahawe andi mafaranga angana na 7,091,931 Frw ku fagitire zasabwe mu mezi ya Nyakanga, Kanama na Nzeri 2025.

RRA ivuga ko iri shimwe ari ryo rinini ryatanzwe rimwe kuva iyi gahunda yatangira, aho kugeza ubu amafaranga yose amaze gutangwa arenga miliyari 3,7 Frw ku baguzi ba nyuma 370,147.

Uwitonze Jean Paulin Komiseri Wungirije ushinzwe Serivisi z’Abasora n’Itumanaho muri RRA, yavuze ko:“Abayitabiriye iyi gahunda bakomeje kubona inyungu zifatika. Uretse iri shimwe, gahunda ifite uruhare rukomeye mu kwiyubakira igihugu no kwimakaza iyubahirizwa ry’inshingano zo gusora.”

Yakomeje agira ati:“Abaguzi 157,029 bahawe ishimwe uyu munsi bagize uruhare mu gukusanya miliyari zisaga 13 Frw, umusanzu ukomeye mu guteza imbere igihugu.”

Kuva gahunda yatangira, abaguzi basaga 700,000 bamaze kwiyandikisha, berekana ko gahunda ikomeje kugirira akamaro abaturage.

Iteka rya Minisitiri riteganya ko:

Umuguzi wa nyuma uhoze ibintu ku giti cye ahabwa ishimwe rya 10% ry’umusoro wa TVA ugaragara kuri fagitire.

Kugira ngo ahabwe iri shimwe, umuguzi agomba kwiyandikisha, atange amazina, nimero ya telefone yo mu Rwanda, konti ya Mobile Money cyangwa banki, n’indangamuntu.

Kwiyandikisha bikorwa ukoresheje:

*Kwandika 800# kuri telefoni, ugakurikiza amabwiriza.

Urubuga rwa MyRRA, aho ushobora no gukurikirana uko ishimwe ryiyongera.

Fagitire ya EBM n’uburyo bwo gusaba ishimwe

Umusoro wa TVA ugaragara kuri fagitire ugomba kuba warishyuwe kugira ngo umuguzi ahabwe ishimwe.

Mu gusaba fagitire, umuguzi yibutsa umucuruzi gushyira nimero ya telefone yakoresheje mu kwiyandikisha.

Iyo umucuruzi yanze gutanga fagitire ya EBM, umukiliya agomba kubimenyesha RRA, atanga amakuru arimo: izina n’UMUBARE TIN by’umucuruzi, aho akorera, itariki yaguze, icyemezo cy’uko yishyuye, hamwe n’agaciro k’ibyo yaguze.

Icyo gihe, umuguzi ahabwa ishimwe ry’inyongera rya 50% ku gihano umucuruzi aciwe.

Gahunda y’Ishimwe rya TVA ya RRA igaragaza ko:

Abaguzi bemewe bashobora kungukira mu gusora neza.

Iyi gahunda ifasha kwimakaza umuco wo gusora no guteza imbere igihugu.

Abaturage barashishikarizwa kwiyandikisha no gusaba fagitire ya EBM kugira ngo bahabwe inyungu z’ishimwe.


IMIHIGONEWS|Umusoro

 


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153