Mu gihugu hose, abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye batangiye gukora ibizamini by’igihembwe cya mbere by’umwaka w’amashuri 2025–2026, aho ibikorwa bigamije gupima ubumenyi n’imyitwarire by’abanyeshuri mu gihembwe cya mbere bikaba aribyo bashingiro garagaza uko ireme ry’uburezi rihagaze. Mu nama yaguye y’uburezi yahuje abayobozi b’uturere n’inzego zifite aho zihurira n’amashuri, hatanzwe ubutumwa bukomeye bugamije kunoza imyigishirize no kongera imbaraga mu gufasha abana gutsinda neza.
![]() |
| Icyiciro cya Mbere mu mashuri Abanza |
Ibizamini by’igihembwe cya mbere mu Rwanda bigira uruhare rukomeye mu kureba ubushobozi bw’umunyeshuri, burimo ibyo yibuka, uburyo yafashijwe n’abarezi, n’imitangire y’amasomo muri rusange. Aha niho mwarimu we ubwe ategurira abanyeshuri be ikizamini mu gihe igihembwe cya kabiri gitegurwa n’Akarere igihembwe cya gatatu gitegurwa n’Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) N’ubwo ibibazo byinshi bishingira ku byo umumunyeshuri yamenye mu masomo ni n’umwanya wo kugaragaza ireme ry’uburezi no gupima aho amashuri ahagaze mu mwaka mushya w’amashuri. Muri ibyo bizamini bitegurwa n’abarimu ikizamini cy’Ikinyarwanda ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza cyo gitegurwa NESA n’ubwo abarimu bigisha iryo somo batazi neza niba rizategurwa nabo kuko bigeze ubu ibizamini bitarashyirwa muri sisiteme ya CAMIS nk’uko byari bimenyerewe n’ikizamini kimenyerewe nka LEGRA.
Uyu mwaka, ingamba zo kuzamura uburezi zashyizwe imbere kurusha ikindi gihe cyose, cyane ko igihugu gikomeje gahunda yo kuzamura ireme biyana no kongerera abarimu ubumenyi n’ubwo ibi bitavugwa rumwe hagati y’abarimu n’abayobozi babo.
Inama y’Uburezi yagarutse ku Ireme ry’Uburezi no Kuzamura Ubumenyi bw’Abanyeshuri ni mu butumwa bwa Dr. Nahayo Sylvere yagize ati: “Ireme ry’Uburezi riri mu biganza byanyu”.
Intego nziza zifasha umunyeshuri kumenya aho ajya, ibyo ashaka kugeraho n’ingamba zimuganisha ku ntsinzi, Imyitwarire myiza n’ikinyabupfura ni kimwe mu bigaragaza ubwenge bw’umunyeshuri no kumenya kwigenzura mu bihe byose by’amasomo.
Mu nama yaguye y’uburezi yahuje abayobozi b’uturere, abashinzwe uburezi n’abayobozi b’ibigo, Dr. Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, yongeye kwibitsa abarimu n’abayobozi b’amashuri nabungiriza bashyinzwe amasomo ko ari bo bambari b’ingenzi mu iterambere ry’uburezi mu Rwanda. Yagize ati:“Ireme ry’uburezi riri mu biganza byanyu, mukomeze gushyira imbaraga mu myigishirize kugira ngo abanyeshuri batsinde neza.”
.jpeg)
Abanyeshuri biteguye ibizamini bisoza igihembwe cya mbere
Uyu ni umwitozo ku bayobozi n’abarimu ngo bakomeze kunoza imyigishirize, gukurikirana abanyeshuri no kubafasha gukura mu bushobozi no mu bitekerezo. Ubutumwa bwa Mbonyumuvunyi Radjab yagize ati: “Abatsinda neza barashimirwa, kugira ngo n’abandi bahindure imikorere yabo”. Yashimiye ibigo byitwaye neza mu bizamini bya Leta byashize, anasaba ibindi bigo kudacika intege ahubwo bikareba aho bitagenda neza bakahakosora, Yagarutse ku ruhare rw’ababyeyi mu burezi bw’abanyeshuri agaragaza ko gutsinda bidashingiye gusa ku mashuri,Abayobozi,umunyeshuri cyangwa mwarimu ahubwo ni ku bufatanye bw’impande zose.
Mu butumwa bwa Dr. Joseph Nsengiyumva: “Kongera imbaraga mu kuzamura uburezi ni inshingano rusange”. Anasaba abayobozi b’ibigo n’abarezi gushyira imbere umunyeshuri no kunoza uburyo bwo kwigisha, gukurikirana imibereho ye no gukemura ibibazo byose bishobora kubangamira gahunda y’uburezi. Yagize ati:“Musabwe kongera imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi, mukareba ibikibangamiye(Inzitizi) muri gahunda z’uburezi mukabikemura.” Yanashimangiye ko gutsinda neza n kwiga ufite icyizere atari inshingano z’umunyeshuri gusa, ahubwo ari uruhare rwa buri wese uri mu rugendo rw’uburezi mu Rwanda.
Icyo Abanyeshuri Basabwa mu gihe cy’Ibizamini, ni ugutsinda neza no kwiga bafite icyizere n’intego,Abanyeshuri bameze neza mu myigire, bafashwa kumva ko gutsinda bishoboka igihe cyose bahabwa ubufasha bukwiye kandi bakagira icyizere mu bushobozi bwabo. Leta yiteze ku barezi n’ababyeyi: Abarezi bakwiye gukomeza kuba abajyanama, ababyeyi nabo bagatanga umusanzu mu kubafasha gusubira mu masomo no kubaganiriza.
Ibizamini by’igihembwe biba uburyo bwiza bwo kwerekana aho umunyeshuri ageze mu myigire. Ni umwanya wo kumenya niba koko ibyo yize yarabifashe neza.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ikomeje gushyira imbere politiki zishingiye ku ireme ry’uburezi harimo: Gukomeza gutanga ibikoresho by’amasomo bihagije,Kuzamura ubumenyi bw’abarezi,Gushyira imbaraga mu myigishirize iciriritse n’iyihariye, Guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro,Gukurikirana uko amashuri yitwara mu kizamini no gushyiraho ingamba zo gukosora aho bikenewe. Ibi byose bigamije kuzamura uburezi bufite ireme no gufasha umunyeshuri w’u Rwanda kubona ibyo agomba kwiga mu bumenyi,imbamutima no mu bitekerezo.
Ibizamini by’igihembwe cya mbere by’umwaka w’amashuri 2025–2026 ni umwanya wo gupima aho uburezi buhagaze, kureba ubushobozi bw’abanyeshuri no gutegura gahunda yo kongera imbaraga muri gahunda y’ireme ry’uburezi. Ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye bwerekana ko u Rwanda rukomeje gushyira imbere uburezi bufite ireme, bufasha umunyeshuri gutsinda neza no kwiteza imbere mu gihe kizaza.

0 Comments