-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Rwanda: REB yatangaje amanota y’imihigo y’abayobozi b’amashuri (Amanota y'Imigo)


Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Uburezi (REB) cyatangaje ku wa 26 Ukuboza 2025 amanota y’imihigo y’Abayobozi b’Amashuri barimo Abayobozi b’Amashuri (Headteachers), AbaDOS n’AbaDOD, aya manota atangazwa binyuze mu ikoranabuhanga rya TMIS (Teacher Management Information System).

Ibi bikorwa hashingiwe ku ngingo ya 45 y’Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 033/03 ryo ku wa 12/11/2024, rigena sitati yihariye igenga abakozi b’ibigo by’amashuri y’ibanze, aho biteganywa ko imikorere y’abayobozi b’amashuri igomba gusuzumwa, gupimwa no kwemezwa mu buryo bunoze kandi bushingiye ku mategeko.

REB yasobanuye ko aya manota yabazwe hashingiwe ku byiciro bitandukanye bigaragaza imikorere rusange y’umuyobozi w’ishuri, birimo:

  • Ikizamini cy’imiyoborere y’ishuri (School Leadership Test),
  • Isuzuma rikorwa n’ubuyobozi bw’Akarere (District Evaluation),
  • Ikizamini cy’ururimi rw’Icyongereza (English Proficiency Test),
  • Ubugenzuzi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA),
  • Umusaruro w’abanyeshuri mu myaka itatu ishize.

Nyuma yo kubarwa, buri muyobozi ahabwa amanota ku gipimo cya 100, agashyirwa mu cyiciro cy’imikorere (Category) no mu cyemezo (Decision) kijyanye n’uko yakomeza inshingano ze cyangwa hagafatwa izindi ngamba ziteganywa n’amategeko.

REB yatangaje ko abayobozi b’amashuri bareba amanota yabo ku giti cyabo banyuze muri konti zabo za TMIS, bakurikije izi ntambwe:

  • My Profile
  • Evaluations
  • School Leaders’ Evaluations

Muri TMIS harimo kandi ahagenewe ibikorwa (Actions), aho abayobozi bafite impungenge ku manota bahawe bashobora gusaba kujurira (Appeal) cyangwa gusaba kurekarama ku bushake, mu gihe babyifuza, byose bikaba bikorwa mu mucyo no mu buryo bukurikije amategeko.

REB yashimangiye ko iri suzuma ritagamije guhana abayobozi b’amashuri, ahubwo rigamije:

  • Kunoza imiyoborere y’amashuri,
  • Kongera ubushobozi bw’abayobozi,
  • Guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda,
  • Gutuma habaho accountability ishingiye ku mategeko n’imikorere igaragara.

Iyi gahunda iri mu murongo wa Leta wo gukoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana no gupima imikorere y’abayobozi n’abarimu, hagamijwe uburezi bufite ireme kandi bujyanye n’icyerekezo cy’igihugu.

REB yasabye abayobozi b’amashuri bose kwihutira kureba amanota yabo muri TMIS, bakayasoma neza, kandi bagakoresha inzira zemewe n’amategeko mu gihe bafite ibibazo cyangwa ibyifuzo byihariye.



IMIHIGO NEWS


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153