Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyagaragaje ko imirimo yo kubaka ikigo cy’icyitegererezo mu guteza imbere ikoreshwa ry’imashini mu buhinzi igeze kuri 80%, ariko ubu yarahagaze. Iyo nyubako izafasha u Rwanda kugira ubushobozi bwo gukora no gukoresha imashini zigezweho mu buhinzi.
Iki kigo kiri kubakwa ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Buhinde,
binyuze muri Banki y’Ubucuruzi ya Exim Bank yo mu Buhinde, yahaye u Rwanda
inguzanyo. Kubaka iki kigo bikorwa mu mushinga wa ETI (Export Targeted
Irrigation), ufite igice cyo kubaka inyubako zizakora nk’ikigo
cy’icyitegererezo mu mashini zikoreshwa mu buhinzi n’ibikoresho bigezweho.
Nk’uko byatangajwe, inyubako zimaze kuzamurwa, hasigaye
gushyiramo ibikoresho no kurangiza imirimo y’imbere, aho kugeza ubu ibikoresho
bimaze gushyirwamo bigera ku 10%. Iki kigo kiri mu Karere ka Kicukiro, ku
ishami rya RAB ahazwi nka Rubirizi.
Umuyobozi w’Agateganyo wa RAB, Dr. Uwamahoro Florence, yavuze ko
iki kigo kizafasha mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bugezweho.
“Twiteze ko ari ikigo cyakorerwaho ubushakashatsi ku mashini
zikoreshwa mu buhinzi, guhugura abari muri urwo ruhererekane ndetse kikaba
n’ikigo gishobora gusuzuma ubwiza n’ubuziranenge bw’imashini zikoreshwa mu
buhinzi, hatangwa serivisi na ku mahanga,” yavuze Dr. Uwamahoro.
Yongeyeho ko iki kigo kizajya gikoresha imashini zigezweho
cyangwa kigateranyirizwamo izitumizwa mu mahanga, harimo izikoreshwa mu
guhinga, kubagara, gutera no gufata neza umusaruro.
“Izo mashini zizageragezwa ku butaka bw’u Rwanda, zigereranywe
n’ubushakashatsi, zishobora gushyirwa hanze ndetse no gukoreshwa n’abahinzi
bacu. Hari n’izindi serivisi zizajya zihatangirwa ku bindi bihugu,” yavuze.
Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo wa Leta
basuye imirimo y’iki kigo, bahagararijwe ko guhagarika kubaka byatewe n’uko
uwari ushinzwe imirimo y’ubwubatsi mu Buhinde yahuye n’ibibazo by’ubukungu,
bituma u Rwanda rugomba gushaka undi rwiyemezamirimo.
Bitewe n’amasezerano u Rwanda rwagiranye na Exim Bank,
abashinzwe kubaka bagomba kuba abaturuka mu Buhinde, kandi banki izatanga
urutonde rw’abantu batatu, u Rwanda rukatoranyamo umwe. Biteganyijwe ko
bitarenze Gashyantare 2026 hazaba hamaze gutoranywa uwuzakomeza imirimo,
imirimo ikazasubukurwa ikarangira mu gihe cy’amezi 10 gusa.
Mu nyubako hazaba harimo aho amahugurwa azajya atangirwa,
ubushakashatsi bukorerwa, imashini zigeragezwa, isuzuma ry’ubuziranenge
n’ahazajya hateranyirizwa imashini.
Amasezerano y’uyu mushinga yasinywe mu 2013, utangira gushyirwa
mu bikorwa mu 2015, naho u Rwanda rwatangiye kwishyura inguzanyo mu 2020, buri
mezi atandatu. Impungenge zihari zishingiye ku kuba igihugu cyaratangiye
kwishyura mu gihe umushinga utaratangira kubyara umusaruro, ariko ibiganiro
hagati y’ibihugu byombi birakomeje kugira ngo imirimo yihutishwe.

0 Comments
Imihigonews